Imiryango igera ku 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024.
Philippe Habinshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse ikaba ikomeje, ku buryo ngo byateye impungenge z’uko abo baturage baridukirwa cyangwa bakaridukana n’imikingo(inkangu), abandi bagasenyerwa n’imyuzure cyangwa imivu y’amazi.
Uyu muyobozi avuga kandi ko imvura iteganyijwe nk’uko MINEMA ibikesha ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (METEO-Rwanda), izaba irimo inkuba ku buryo ngo bazafata ingamba z’umwihariko.
Uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza ku isonga mu dukunze kwibasirwa n’ibiza aho abaturage bibasirwa n’inkangu cyangwa imvura ikinjira mu nzu bikaviramo zimwe gusenyuka.
Habinshuti ati “Hari uturere, cyane cyane udukunze kugaragaramo ibyo bibazo (by’ibiza) tugera kuri 17, twaragenzuye, tureba ahantu hashobora kwibasirwa kurusha ahandi, aho ubona ko bitanakeneye imvura nyinshi, hagomba guhita hafatirwa ingamba.”
Yakomeje agira ati “Twasanze mu by’ukuri hari imiryango 1,143 ifite ikibazo gikomeye, aho ituye hakwiye guhita hafatirwa ingamba, izo ngamba zo kuhabakura ni ukubahungisha kuko ni ahantu ubona ko ubutaka bwatangiye kuriduka hejuru, inzu zimwe zatangiye gutemba, hatagize igikorwa rero wasanga abantu bari muri iyo miryango barenga 3,000 bagize ibibazo.”
Habinshuti yasabye n’abandi inzego zitabonye, gukomeza kugenzura uburyo inzu zabo zimeze n’aho ziri, bagakumira hakiri kare.
MINEMA isaba kandi ababyeyi bohereza abana ku ishuri cyangwa abarezi babohereza mu rugo, kumenya ko bagezeyo amahoro kandi batagiye mu mvura kuko ingendo muri iki gihe cy’imvura na zo ngo zikwiye kwitonderwa.


