Muri iki gihe, uw’igitsina gore afatwa nk’umunyembaraga, ufite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu. Gusa hari ibyagaragaye ko hari aho ajya yifashishwa mu kugusha bamwe mu b’igitsina gabo mu mitego. Mu myanya y’ubutegetsi ndetse no zindi mpande z’ubuzima bw’ubwamamare nk’umuziki ndetse n’imikino. Uyu mutego wafashe benshi, usimbuka benshi ndetse hari abafite icyizere gike ko gukoresha umugore muri ubu buryo byazacika; cyane ko ari n’ibintu bimaze igihe kirekire cyane.
Ni umutego ba nyirubwite bagiye bitega, ukabashibukana, abandi bakawutegwa na bagenzi babo bakoranye cyangwa bakorana mu rwego rwo gushaka kububikira imbehe. Impaka ziba nyinshi, hakibazwa niba koko ibyo aba bantu bazira ari ukuri cyangwa ikinyoma. Iyo babyigobotoye, havugwa imbaraga z’amafaranga, uwo bifashe, bikitwa akagambane yagiriwe na ba (mu)genzi be.
Si bishya kuko no mu bitabo nka Bibiliya, havugwa umunyembaraga ‘Samusoni’ wari waragoye Abafilisitiya, bakamwigira umutwe wo kumutega umugore we ‘Delila’. Byarangiye yemeye guca bugufi abwira umugore we ko imbaraga afite azikura mu musatsi, baramufata baramwogosha.
Mu madosiye ya hano ku Isi habaye urubanza rw’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Robert Kelly uzwi nka R. Kelly washinjwe gusambanya abakobwa, ibyaha bikamuhama. Habaye gushidikanya, abakunzi b’uyu muhanzi n’ibihangano bye bibaza niba atari ishyari yagiriwe. Hari abandi bashingiye ku myumvire itagira ‘gihamya’ ivuga ko ibyamamare byinshi muri Amerika bikura kumenyekana ku gukorera mu muryango wa ‘Iluminati’ uvugwaho gukorera ‘Satani’. Bityo ngo R. Kelly yashatse kumena amabanga, bimubyarira amazi nk’ibisusa.
Muri Amerika bireze, abanyapolitiki barasumbirijwe
Bisa n’ibidashoboka kumva mu myiteguro y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hatabayemo ibikorwa byo gushinjanya gufata ku ngufu abagore cyangwa se abakobwa.
Mu 2016 ubwo Donald Trump, yiyamamarizaga amatora y’Umukuru w’Igihugu yashinzwe gufata ku ngufu abakobwa n’abagore barenga 20 barimo Jessica Leeds, Jill Harth, Kristen Anderson, Lisa Boyne, Tasha Dixon n’abandi gusa uyu mutego yawusimbutse neza.
Ubu Joe Biden na we uteganya kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ashinjwa gufata ku ngufu Tara Reade mu 1983 ubwo bakoranaga bya hafi muri sena.
Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001, yashinzwe gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batandukanye, barimo Monica Lewinsky wakoze mu biro bye, Paula Jones mu 1994, Kathleen Willey mu 1998, Juanita Broaddrick mu 1998.
Mu Rwanda bimeze bite?
Muri iki gihugu biravugwa ndetse hari abagiye bashyirwa ahagaragara, gusa ntibyadukundiye kumenya icyakurikiye kuri dosiye zabo. Hari urutonde rw’aba bantu barimo abakoze imirimo ikomeye ariko bwiza.com yahisemo kutayashyira ahagaragara, mu gihe n’inkiko cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha zitigeze zitangaza ibyavuye mu byo baregwa cyangwa bakekwaho.
Wumva abantu bahwihwisa ngo ‘uriya bamuteze umukobwa’ cyangwa umugore. Bakomeza bavuga ko hari abo uyu mutego wafashe, abandi barawusimbuka uramufata undi arawusimbuka.
Ku basimbutse uyu mutego, ngo byabatwaye akayabo k’amafaranga ku bwo gutinya kwandagarizwa ku karubanda. Abari batunze imodoka, bamwe batanze za ‘kontake’, bemera kuzihara, abari batunze amapikipiki nabo babigenza batyo.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Karemera [izina ryahinduwe] yahamije ko azi neza umuturanyi bagiriye aka kagambane bitewe n’uko atumvikanaga na mugenzi we bakoranaga. Ati: “Umwe yateze undi umukobwa ariko aza kubitahura.” Ngo icyakurikiyeho ni uko akimara kumenya iby’uwo mutego, yahisemo gusezera ku murimo yakoraga.
Mu magambo ahinnye, uyu mutego uba ugambiriye kubikira imbehe umukozi cyangwa umuherwe, kumunaniza ndetse no kumukuraho umutungo. Ku bawitega, baba bagenjwe no guhaza irari ry’imibiri yabo, badatekereza ko uzabagiraho ingaruka cyangwa se babona bitabagendekeye uko babitekereza, bagashoramo ibyo batunze. Ibyamamare ndetse n’abatunzi barasaba kwigengesera, bamenye ko hari abatishimiye iterambere ryabo n’imikorere yabo, bifuza kubasimbura bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyangwa bakagira icyo babungukaho; byanyura mu buryo bwiza cyangwa bubi.
Iby’uyu mutego bikomeje kuvugwa haba imbere mu gihugu ndetse no hanze. Wowe uwuziho iki? Ni ahanyu h’ibisubizo n’ibitekerezo.


