Umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparent International) mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagaragaje impungenge z’uko Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rushobora kuzasenya leta.
Ibi abishingira ku biciro byafashwe nk’ibihanitse ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange uru rwego rwashyize hanze tariki ya 14 Ukwakira 2020, aho ahamya ko rwirengagije ubushobozi bw’abaturage; ikareba gusa inyungu z’abashoramari.
Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri uyu wa 18 Ukwakira, Ingabire Immaculée yatangaje ko yababajwe cyane no kubona RURA izamura ibiciro by’ingendo, nyuma yo kuzamura iby’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yibaza niba abakozi b’uru rwego bafata ibi byemezo babanje kwibuka ko ubushobozi bw’abaturage butandukanye.
Ni ibi byemezo Immaculée aheraho avuga ko RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo ikoze binengwa n’abaturage byitirirwa leta. Ati: “Reka mbabwize ukuri. Ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).”
Yongeyeho ko atabona impamvu yatumye RURA izamura ibiciro, mu gihe ibiciro bya lisansi byamanutse.
Ingabire Immaculée yasabye Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite n’abandi bafite ububasha kuri RURA, kurenganura abaturage ibi biciro izamura bikagabanuka.


