Imodoka Perezida Idi Amin Dada wayoboye Uganda yari yaribye mu bwami bwa Buganda mu mwaka 1966 , Guverinoma ya Uganda yategetse ko isubizwa muri ubwo bwami nta yandi mananiza abayemo.

Iyi modokoka yo mu bwoko bwa Rolls- Royce Phantom bivugwa ko yibwe na Idi Amin Dada mu mwaka w’1966 . Yibwa mu bwami bwa Buganda .
Mu muhango wo gusubiza kumugararagaro iyo modoka bigaragara ko ishaje wabaye umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II ahagarariwe n’umwiru mukuru Charles Peter Mayiga.
Mayiga yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko igihe iyi modoka yibwaga yari afite imyaka 3 y’amavuko.Mayiga kandi yavuze ko kuba basubijwe iyi modoka atari ibintu biraho gusa ko ahubwo ari ikintu gikomeye kinahesha ubwami bwa Buganda agaciro.
Yagize ati” Icyo gihe Idi Amin yari umugaba mukuru w’ingabo , yohereje abasirikare benshi batera mu bwami bwa Buganda barahasahura ari nabwo iyi modoka yagendeyemo. Byari byarababaje abaturage ba Buganda kugeza n’ubu”
Mayiga yakomeje avuga ko mu modoka 5 zibwe icyo gihe, harimo n’iyumugabekazi ubyara Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II uyoboye Buganda magingo aya.
Muri izo modoka 5 zibwe , 3 muri zo zaburiwe irengero mu gihe iy’umugabekazi wabo ngo bafite amakuru ko iherereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho bahera basaba Leta ya Uganda kubafasha ikagarurwa.


