Abacuruzi bo mu Rwanda bohereza mu mahanga imboga n’imbuto, bagiye gushyikirizwa imodoka 9 z’amakamyo akonjesha. Izi modoka zitezweho gufasha mu kongera ingano ndetse n’ubwiza bw’umusaruro ujyanwa mu mahanga.
Amakuru dukesha RBA aravuga ko izi modoka zizahabwa abacuruzi zitanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda ‘NAEB’.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024, ari bwo izi modoka ziratangwa. Ni mu rwego rwo gufasha abacuruzi bohereza mu mahanga imboga n’imbuto gushobora gukonjesha umusaruro w’imboga n’imbuto, kugira ngo umusaruro wabyo woherezwa mu mahanga ugere ku masoko ugifite ubuziranenge bwawo bwizewe.
Abacuruzi b’imboga n’imbuto boroherejwe kuzabona izi modoka, aho bishyuye 40% yonyine mu gihe 60% by’igiciro cy’imodoka babyishyuriwe binyuze mu bufatanye.
Byitezwe ko izi modoka zizifashishwa mu gukonjesha ibiribwa by’imboga n’imbuto zizagira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura ingano y’umusaruro w’ibyo igihugu cyohereza hanze kandi bifite ireme.


