IMG-20250905-WA0011

Impamvu ingendo z’indege zihenze muri Afurika kurusha ahandi 

Mu nama yiga ku terambere ry’iby’indege  muri Afurika, Aviation Africa Summit and Exhibition 2025 iri kubera i Kigali, hagarutswe kuri zimwe mu mbogamizi zituma ku mugabe wa Afurika ubwikorezi bwo mu kirere bugihenze ugereranyije n’indi migabane.

Umwarimu muri Kaminuza uzobereye iby’indege uri mu bitabiriye iriya nama, yagarutse ku bikigoranye bijyanye n’amafaranga acibwa indege muri buri gihugu iciyemo.

Yagize ati: “Ubusanzwe iyo indege igiye gukora urugendo iri buce mu bihugu nka bitanu, ugenda usaba uburenganzira buri gihugu uri bucemo kuko uzaba wakoresheje ikirere cyabo. Hari amafaranga ugenda wishyura buri gihugu, ikindi nk’iyo indege ifunguye ibiro mu kindi gihugu ho basaba uburenganzira bw’igihe kirekire (Long Time clearance). Iyo bigeze mu mafaranga, indege guhaguruka haba hari umuntu uri kuyiyobora ibyo bita ‘air navigation’. Iyo bajya kuguca amafaranga bagendera kuba hari serivisi baguhaye, kuba hari ibyuma byakuyoboye ari ibyo hasi ndetse no mu kirere; ibyo byose birishyirwa.”

Uyu yakomeje agira ati: “Tugarutse ku bihugu by’u Burayi, urugero uhagurutse mu Bubiligi ujya mu Bufaransa bo  wishyurira hamwe, mu gihe muri Afurika buri gihugu kikwishuza. Ikindi amafaranga wishyura biterwa n’ubushobozi bw’iyo ndege. Nk’indege itwara abantu 300 ntabwo yishyura nk’itwaye abantu babiri, aho rero niho usanga ya mafaranga agenda yiyongera.”

Uyu mwarimu yagaragaje ko ibihugu bya Afurika byagakwiye kwihaza ku bijyanye n’ibikomoka kuri Peteroli birimo amavuta y’indege kugira ngo ikiguzi kigabanuke, ikindi hakabaho kumvikana ku biciro ku buryo nk’ibya East Africa byahurizwa hamwe ku buryo mu gihe waba wishyuye mu gihugu kimwe utasabwa kwishyura mu kindi.

Yavuze kandi ko hanarebwa uburyo habaho imikoranire ku bakora ibijyaye nubwikorezi bwo mu kirere.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, we yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa muri za leta z’ibihugu kugira ngo ibiciro byingendo bigabanuke, ku buryo bitaba iby’abifite gusa ahubwo bikaba ibiciro bibereye buri wese.

Makolo yongeyeho ko amafaranga indege zishyura mu bihugu bya Afurika akiri menshi cyane; ibitima amatike ahenda.

Yatanze urugero rw’uko itike ijya i Dubai ihendutse kuruta itike yo kujya i Entebbe muri Uganda, mu gihe kuva i Kigali ujya i Entebbe ari urugendo rw’isaha imwe na ho urwa Dubai rukaba urugendo rw’amasaha.

Visi Perezida w’ihuriro ry’amasosiyete y’indege ku mugabane wa Afurika ndetse no  muburasirazuba bwo hagati (IATA), Kamil Alawadhi, avuga ko imwe mu mpamvu zituma indege zihenda muri Afurika ari uko za guverinoma zishyuza amafaranga menshi ndetse n’imisoro ihindagurika.

Yagize ati: “Uyu munsi, indege zihenze cyane muri Afurika kurusha ahandi hose … Ikibi ni uko iyo uguze itike kuri $1,000; $600 cyangwa 700 muri yo ajya mu misoro n’amahoro, ibyo bikaba bisekeje. Hagati ya 60% kugeza 70% by’itike [yo mu kirere] muri Afurika ijya mu misoro n’amahoro”.

Inama ya ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’ y’iminsi ibiri, ni ku nshuro ya cyenda iteranye.

Usibye ibiganiro biri kuyitangirwamo, iranaberamo n’imurikabikorwa ku ntambwe Afurika imaze gutera mu bwikorezi bwo mu kirere, rikaba ryaritabiriwe n’ibigo bisaga 80.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *