Impamvu Intore Masamba yahaye Gen Muhoozi ingabo n’icumu

Umuhanzi Intore Masamba yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye aha Gen Muhoozi Kainerugaba icumu n’ingabo, ubwo yitabiraga igitaramo cyari kigamije kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Muri Mata uyu mwaka Intore Masamba ari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Rukundo egumeho’ cyabereye mu gace ka Kigezi ho muri Uganda, kikaba cyari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 Gen Muhoozi yari amaze avutse.

Uyu muhanzi yabwiye ISIMBI TV ko impamvu yatumiwe mu birori byo gutegura iriya sabukuru ari uko asanzwe ari umuhanzi mukuru, ikindi uriya muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba akunda ibihangano bye.

Ati: “Gen Muhoozi Kainerugaba nubaha cyane ndetse ntereye n’isaruti, akunda inganzo yanjye. Akunda ibihangano byanjye. Ntekereza ko ari na cyo cyatumye antumira.”

Masamba yasobanuye ko ubwo yiteguraga kujya gusuhuza Gen Muhoozi ari bwo yatekereje ko hari impano agomba kumuha, maze ahita atuma umwe mu ntore ze kujya kumuzanira ingabo n’icumu byo gutangamo impano.

Yavuze ko impamvu yamuhitiyemo iyi mpano ari uko amwifuriza kurinda igihugu cye no guhangana n’abanzi bacyo nk’umusirikare, ndetse kandi nk’umuyobozi mu gihe byaba bibaye.

Yunzemo ati: “Kuba namwifuriza kuba perezida ndumva ntacyo bintwaye, kandi inzozi zanjye ziramutse zibaye impamo byaba ari byiza. Nazongera nkamwegera tukaganira neza.”

Intore Masamba yasobanuye ko kuba yarahaye Gen Muhoozi ingabo n’icumu atari agamije kwerekana ko amwifuriza kuba perezida wa Uganda, ko ahubwo yamwifurizaga gusa kurinda igihugu cye no kukirwanira mu gihe cyaba gitewe n’umwanzi, binajyanye no kuba ari umusirikare mukuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *