Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama mu 1986 (imyaka 40 irashize), ingabo z’umutwe wa National Resistance Army (NRA) zafashe Umujyi wa Kampala, mu rugamba rutagaragayemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ingabo za NRA zari ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni muri iki gihe uyoboye Uganda, zafashe Umujyi wa Kampala nyuma y’imirwano yari imaze iminsi icyenda izihanganishije n’icyari igisirikare cya Leta ya Uganda cyitwaga UNLA (Uganda National Liberation Army).
Ifatwa ry’uyu mujyi kandi ni ryo ryabaye iherezo ry’intambara NRA yari imaze imyaka itanu irwanamo n’ingabo za Gen. Tito Okello wari umaze umwaka umwe ahiritse ku butegetsi Milton Obote wari Perezida wa Uganda.
Urugamba rwa Kampala rwagaragayemo abari abayobozi benshi ba NRA nka Perezida Museveni, murumuna we Gen. Salim Saleh, Fred Mugisha, Patrick Lumumba, Stanley Muhangi, Chefe Ali, Matayo Kyaligonza n’abandi.
Icyakora Perezida Paul Kagame ntiyigeze arwana ruriya rugamba, n’ubwo ari mu barwanyi 40 batangije urugamba rwo kubohora Uganda ndetse akaba muri 27 bari bafite intwaro.
Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique kiri mu gitabo cyitwa ‘Conversations with the President of Rwanda’ cyanditswe mu 2015, yavuze ko atari mu barwanyi bafashe umujyi wa Kampala kubera ko yari amaze igihe ari mu bitaro aho yari yaragiye kwivuza amaso.
Yagize ati: “Kampala ifatwa ntabwo nari ku rugamba. Mu byumweru bitandatu byari byabanje nari naragiye i Burundi, nyuma nza kuhava njya i Nairobi kwivuza amaso. Nari maze igihe kirekire mfite ibibazo by’amaso, ariko kubera ko namaze imyaka myinshi ntavurwa uko bikwiye, rimwe mu maso yanjye ryaje kwangirika cyane. Mu by’ukuri, ubwo Kampala yafatwaga nari ndi mu bitaro.”
Ubwo Kampala yafatwaga ingabo za UNLA na Gen. Tito Okello wari uziyoboye byarangiye bakwiye imishwaro (Okello yahungiye muri Sudani n’indege), bituma nyuma y’iminsi itatu Yoweri Kaguta Museveni arahizwa nka Perezida mushya wa Uganda.


