Umugore wa Pasiteri Niyonshuti Théogène, Uwanyana Asiya, akomeje gushimira ababafashije kubaka ubuzima n’abakomeje kumufasha nyuma y’aho umugabo we apfuye azize impanuka.
Uwanyana, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 ubwo yari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti, yavuze ko babanje kubana mu buzima bugoye, aho babaga mu bukode bw’icyumba kimwe n’uruganiriro (salon), kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 yo kuyishyura ku kwezi bibagora cyane.
Yagize ati: “Twabaga mu nzu y’icyumba na salon, kuyishyura ari ibibazo, tubura 15,000, tuburara, turya inyama zo ku mifungo, ntwita nkanywa super dip, njya kubyara ngataha n’amaguru, twahuye n’ubuzima ariko Imana iza kudutabara.”
Reba uko umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti wagenze
Mu 2019 ngo ni bwo ubuzima bwatangiye kuba bwiza. Ati: “Aho utakeka ibisubizo ni ho Imana ibikura. Muri Covid Imana yadukoreye ibikomeye, ni bwo twatunzemo imodoka ebyiri, ni bwo Imana yatwubakiyemo inzu ya miliyoni 100. Iwacu ntabwo hasuzuguritse.”
Uyu mugore avuga ko ibyabaye byose byari mu mugambi w’Imana wo kugira ngo Pasiteri Niyonshuti atazapfa arimo amadeni. Aremeza kandi ko bombi bari bazi ko ari hafi gupfa. Ati: “Mbese Imana yari yaramuteguye bihagije.”
Pasiteri Niyonshuti yapfuye tariki ya 22 Kamena 2023, asiga umugore n’abana bane babyaranye. Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa 28 Kamena, mu irimbi rya Rusororo.


