Impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva kuri uyu wa 25 Kanama 2021 rufunze impuguke ikaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira akekwaho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.

Biravugwa ko intandaro y’ifungwa rya Dr Bihira ari ikiganiro yigeze kugirira kuri televiziyo, aho yumvikanye asaba abayikurikira gushyira imigabane mu kigo cye AFADE Ltd, abizeza ko agiye gukora ikigo cy’imari kizajya kibaha inyungu yihuse.

Abaturage ngo batangiye kumuha amafaranga, bakurikiranye inyungu yabasezeranyije, birangira abambuye igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 16.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yahamirije Igihe ifungwa rya Dr Bihira n’iki cyaha akekwaho.

Dr Bihira afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ku Kacyiru mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha. Nirirangira, dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *