Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge buri mu kaga.
Muri raporo itarajya ahagaragara’ ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byabonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, izi mpuguke zivuga ko kuva umutwe wa M23/ARC wegura intwaro, ugatangira kurwana n’ingabo za RDC, abo muri ubu bwoko bavuga Ikinyarwanda bakorerwa urugomo.
Impuguke za UN zivuga ko hakwirakwijwe imvugo z’urwango n’izihamagarira Abanyekongo guhohotera bagenzi babo b’Abatutsi n’Abanyamulenge, kandi ko hari abishwe bashinjwa gufasha M23/ARC.
Zivuga ko imvugo z’urwago zakwirakwijwe mu gihugu hose n’abo mu gisirikare cy’igihugu, abapolisi ndetse n’abanyapolitiki, by’umwihariko mu gihe cy’imyigaragambyo.
Izi mpuguke zatanze ingero kuri Komiseri wungirije wa polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang wasabye Abanyekongo gufata imihoro bakarwanya umwanzi na Justin Bitakwira wabaye Minisitiri n’umudepite wasabye ko abinjiriye igihugu bashakishwa.
Zakomoje ku majwi n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu Banyekongo, bahamagariraga bagenzi babo gushakisha Abanyarwanda baba muri RDC, bakabahiga.
Ngo hari bamwe mu basirikare ba RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo babwiye Abanyamulenge n’Abatutsi ko atari Abanyekongo kandi ko bafasha M23/ARC, bityo ko bakwiye gusubira ‘iwabo’ mu Rwanda. Ziti: “Hari ubwo baterwaga ubwoba ko bazicishwa imihoro.”
Impuguke za UN zasabye ubutegetsi bwa RDC kurinda abasivili bari mu bice birimo imitwe yitwaje intwaro no kwamagana no kugeza mu butabera abakwirakwiza imvugo z’urwango n’abahamagarira ibikorwa by’urugomo byibasira ubwoko.
Zasabye kandi ubu butegetsi kwamagana no kugeza mu butabera abibasira MONUSCO no gufata ingamba zishoboka zose zatuma ingabo z’iki gihugu zihagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.


