Kwiyongera kw’ibibazo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo Kivu byongereye umubare w’Abanyekongo bahunze igihugu aho habarwa abagera hafi ku 80.000 mu Burundi no muri Uganda, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu nama ya 34 y’inama y’abaminisitiri. Nta kintu yavuze ku mpunzi zahungiye mu Rwanda nk’aho atari Abanyekongo.
Minisitiri Thérèse Kayikwamba, usaba guverinoma gutabara byihutirwa, avuga ko izo mpunzi z’Abanyekongo “zagaragajwe na Ambasade zacu i Bujumbura na Kampala zibayeho mu buryo buhangayikishije” nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Muri raporo y’iyi nama ya 34, Thérèse Kayikwamba yagize ati: “Bigaragara ko Ambasade zacu i Bujumbura na Kampala zagaragaje impunzi benewacu 76,912 zibayeho mu buryo bubi: amazu adafite isuku, kutagira aho kuba hakwiye, kutabona ibiryo bihagije, amazi yo kunywa no kwivuza, kutagira igenzura ry’uburezi ku banyeshuri ndetse no gukenera ibyangombwa bya ambasade kuri bamwe mu bahunze.”
Mu guhangana n’iki kibazo cy’ubutabazi, Thérèse Kayikwamba, yamenyesheje abagize Guverinoma ibikorwa bimaze gukorwa ndetse n’ibigomba gukorwa kugira ngo bafashe abo benegihugu bafite ibibazo.


