Imvubu yarutse umwana w’imyaka 2 y’amavuko witwa Paul Yiga, ufite ubarizwa mu gace ka Katwe-Kabatooro mu karere ka Kasese muri Uganda, ari muzima.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yasobanuye ko iyi mvubu yari ivuye mu kiyaga cya Edouard mu masaa munani ya tariki ya 4 Ukuboza 2022, yamize uyu mwana ubwo yamusangaga ari gukina wenyine mu rugo ruri mu ntera ya metero zigera kuri 800 uva ku kiyaga.
Nk’uko ikinyamakuru Nile Post ibivuga, Enanga yagize ati: “Umwana w’imyaka ibiri yamizwe n’imvubu ubwo ababyeyi be bari bamusize wenyine. Imvubu yamusanze ari gukina maze iramumira.”
Enanga yatangaje ko nyuma y’aho, abaturanyi bari babonye uyu mwana akina barimo umugabo witwa Chrispas Bagonza batangiye kumushakisha, baza kubona imvubu hafi y’aho, bakeka ko yaba yamumize, ni ko kuyitera amabuye no kuyivugiriza induru.
Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko ubwoba bw’urusaku n’amabuye bwatumye imvubu iruka uyu mwana, ibona gusubira mu kiyaga. Ati: “Ubwo abaturage bayibonaga, batangiye gusakuza, bavuza induru mu buryo bwose ubwo imvubu yerekezaga ku kiyaga. Ubwo yumvise urusaku, mu buryo butangaje yarutse uyu muhungu.”
Icyakurikiyeho ubwo imvubu yari imaze kuruka uyu mwana, ngo yajyanwe ku bitaro bya Bwera, aravurwa, arakira, aubu akaba ameze neza.


