WhatsApp-Image-2024-01-13-at-13.02.21_ac9ea08b

Imvururu mu matora ya FERWAFA

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, ari kugerwa intorezo nyuma y’uko urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA rusohotse ku wa 28 Nyakanga 2025.

Nubwo Shema Fabrice ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora iri shyirahamwe, hari abatangiye kujya impaka ku byangombwa bye n’ibya bagenzi be bashaka kuyoborana.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, bamwe mu bari bahanganye na Shema, barimo Hunde Walter na Rurangirwa Louis, bahise bakuramo Kandidatire zabo kubera ibyangombwa batari babashije kubona ku gihe.

Nyuma yaho, Rurangirwa na Ngendahimana Vedaste bandikiye FERWAFA bavuga ko na Shema n’itsinda rye hari ibyo batujuje, basaba ko kandidatire yabo yateshwa agaciro.

Ibi bikomeje gutera impagarara mbere y’amatora ateganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2025.

Nubwo hari abatamushyigikiye, hari n’abandi bemeza ko Shema ari we wujuje ibisabwa kandi ubona neza aho umupira w’u Rwanda wajya, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere ry’amarushanwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *