image_2023-05-10_050551670.png

Kuvuka kuri se w’umuzungu na nyina w’umwirabura mu byashegeshe ubuzima bwa Bob Marley

image_2023-05-10_050551670.png
Iyo uvuze injyana ya Reagge , abenshi bumva umuhanzi Bobo Nesta Marley ukomoka mu gihugu cya Jamaika. Uyu muhanzi yazamuye iyo njyana ayishyira ku rundi rwego aho mu myaka yashize n’uyu munsi usanga igikunzwe n’abatari bacye.

Bob Marley ubusanzwe, yavutse taliki 6 Gashyantare 1945, aza kwitaba Imana taliki 11 Gicurasi mu 1981 aguye mu mujyi wa Miamy muri Leta Zunze ubumwe za America.

Uyu mugabo ni umwe mu batumye umuziki wa Jamaica ndetse n’umuryango Rastafari umenyekana ku isi ndetse ubona abakunzi benshi. Ni we muhanzi wa mbere ku Isi mu bakora injyana ya Raggae wabashije kugurisha ibihangano byinshi dore ko yagurishije ama CD agera kuri miliyoni 200.

Indirimbo ze zaranzwe no kuvugira rubanda, kurema abantu agatima, kwanga ubucakara no gushishikariza abantu gukundana nkuko idini ya kirasita ibishishikariza abayoboke baryo.

Bobo mu bwana bwe ntabwo yigeze agira ubuzima bwiza kuko yagiye ahura n’ibibazo by’ivangura ryamukorerwaga dore ko yavukaga kuri nyina w’umwirabura na Se w’umuzingu, bityo hakabura uruhande rumwemera haba ku bazungu no ku birabura.

Kubura Se, akiri muto byatumye ajya mu mumujyi gushakisha ubuzima mu mujyi avuye mu cyaro , ku bw’amahirwe biza kumukundira nyuma yo guhura na na Neville Livingston wanitwaga Bunny Wailer na Winston Hubert McIntosh wiyitaga Peter Tosh bafatanyije guhimba no kuririmba.

Gusa mbere yo guhura n’abo bagenzi be, ku myaka 17 yasohoye indirimbo ya mbere yise “Judge not” ntiyakundwa ariko ntiyacika intege arakomeza. Nyuma yaho yaje kugira igitekerezo n,abo bagenzi be bakora itsinda bise Wailers bisobanura ababibyi. Bashoboye gusinyana kontaro (contrat) na studio One mu 1964 bikaba byaraborohereje gusohora indirimbo zabo.

Byaje kugenda neza, Marley amaze kuzahuka ashaka umugore witwa Ritha Underson mu 1963, hanyuma atekereza kujya gushaka nyina dore ko yari amaze igihe batabonana.Nyina wari washatse undi mugabo w’umunyajamaika byabaye ngombwa ko amujyana gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bobo na Ritha baje kubyarana abana babiri Cedella na Ziggy , arinako uyu muhanzi akora ibihangano , ariko nyuma biza kwanga baterwa n’ubukene basubira mu cyaro ku ivuko mu 1967.Impamvu yabiteye n’uko umuziki we nta gisunika cyangwa umujyanama yagiraga ngo amufashe kumucururiza ibihangano.

Mu 1969 Bob Marley yongeye gusanga nyina muri Amerika. Ahageze yashatse akazi ko gukora mu ruganda rukora ibijyanye n’amamodoka rwa Crysler. Umugore we n’abana nyuma baje kuhamusanga .

Icyo gihe ubuzima bwatangiye kugenda neza ariko , abantu batangira kugenza ubuzima bwe aho ,yatangiye kujya asimbuka impfu nyinshi. Mbere ya Concert yakoreye i Kingston abantu bitwaje intwaro bamuteye mu rugo iwe bamurasa amasasu ariho ku bw’amahirwe ntibamuhamya mu kico bakomeretsa n’umugore we.

Icyo gihe Don Taylor, umunyamerika wamufashaga mu bya muzika (manager) nawe yarashwe amasasu 6 aramukomeretsa. Uwashoboye kumenyekana muri aba bagizi ba nabi harimo Jim Broun.

Nyuma y’ibizazana byose yagiye ahura nabyo akabisimbuka, ubuzima bwe bwaje kugera ku iherezo ku ya 11 Gicurasi 1981,ku bitaro bya kaminuza ya Miami muri Leta ya Frolida afite imyaka 36 azize indwara ya cancer y’uruhu ariko andi makuru akavuga ko yazize ikibyimba cyari ku bwonko. Bivugwa ko yabyaye abana 11.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka “Everything’s Gonna Be Alright” · “Get Up Stand Up” . “Is This Love” · “Three Little Birds” · n’izindi zitandukanye.

Kugeza uyu munsi abatuye isi ntibajya bibagirwa uyu muhanzi kuko usanga ibihangano bye bihora mu mitima no mu matwi yabo.

SRC:Yourstory.com,wikipedia

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *