Hiroshima-1-superJumbo

Imyaka 80 irashize Amarika iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima

Umujyi wa Hiroshima, ni umwe mu mijyi yo mu Buyapani ya kera kandi ifite amateka akomeye, aho kuri iyi tariki ya 6 Kanama uri kwibuka imyaka 80 ishize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigabye igitero cy’inkazi kuri uyu mujyi hakoreshejwe igisasu cya kirimbuzi.

Kuri iyi tariki ya 6 Kanama mu mwaka w’1945, nibwo Amerika yateye mu mujyi wa Hiroshima igisasu cya kirimbuzi (Bombe Atomique), gihitana abantu bagera ku 140,000. Nyuma y’iminsi itatu, tariki ya 9 Kanama, igisasu cya kabiri na none giterwa i Nagasaki, gihitana abandi 70,000.

Ibyo bitero byombi byabaye intandaro yo gutuma u Buyapani bushyira hasi intwaro, tariki ya 15 Kanama, birangiza intambara ya kabiri y’isi yose ndetse n’igihe cy’imyaka 50 icyo gihugu cyari kimaze gikora ibikorwa by’iyicwarubozo n’ivangura ku mugabane wa Aziya.

Uyu munsi mu muhango wo kwibuka, iki gitero cyabaye kuri iyi tariki, hibanzwe cyane ku butumwa bwo kwamagana ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi ndetse no kwerekana ingaruka zabyo ku muntu n’ibidukikije.

Bamwe mu barokotse ibyo bitero abenshi muri bo abasigaye ubu ni abakecuru n’abasaza, bagaragaje akababaro n’umujinya baterwa no kuba hakiri abategetsi b’isi bagaragaza ko bagishyigikiye intwaro za kirimbuzi nk’intwaro z’iterabwoba no kwikoma ibindi bihugu.

Umwe muri abo barokotse, Minoru Suzuto w’imyaka 94, yavuze ko mu myaka 10 cyangwa 20 iri imbere nta n’umwe ushobora kuzaba akibasha gutanga ubuhamya bw’imibabaro ndengakamere abo bantu banyuzemo. Yibukije ko ibyo bitero byari ubwicanyi ndengakamere bwakorewe inyokomuntu.

Kuri iyi nshuro y’imyaka 80 ishize ibi bitero bibaye, ubutumwa bwagarutsweho ni uko amahanga adakwiye kwibagirwa, ko kurwana intambara zishingiye ku ntwaro za kirimbuzi ari igikorwa cyo kwikururira isenyuka, kandi ko hakenewe ubufatanye n’ubwiyunge mu kubaka Isi idashingiye ku mwiryane no guhangana.

Amahanga yibukijwe inshingano afite zo guharanira amahoro arambye, kutongera gukoresha intwaro z’ubumara n’izisenya isi, ndetse no kurinda amateka ateye agahinda kandi ababaje  yabaye i Hiroshima n’i Nagasaki kugirango abere abandi urwibutso rudasibangana abandi bigiraho.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kuba intambara z’ urudaca, kandi zikoreshwamo intwaro z’ ubumara kandi zica ahanini leta zunze ubumwe za Amerika zikazigiramo uruhare, mu rwego rwo kugaragaza ubuhangage bw’ ibiihugu amaganga arebera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *