Imyigaragambyo y’urupfu rw’umwirabura wiciwe muri Amerika yageze ku mugabane w’Uburayi

Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe mu cyumweru gishize aninzwe ivu ku ijosi n’umupolisi muri Amerika, rukomeje guteza impagarara mu bice bitandukanye by’Isi, ubu imyigaragambyo yarenze Amerika ikaba yageze ku mugabane w’Uburayi.

Kuri uyu wa mbere, abantu babarirwa mu bihumbi bagiye bagaragara mu bihugu by’u Budage n’u Bwongereza ku mugabane w’u Burayi bamagana ihohoterwa n’irondaruhu rikorerwa abirabura muri Amerika, cyane cyane urupfu rwa George Floyd wanizwe kugeza ubwo apfa avuga ko adashobora guhumeka.

Mu mujyi wa Berlin mu Budage, polisi yatangaje ko abantu basaga 2000 bahuriye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki gihugu, bafite ibyapa bitandukanye byanditseho amagambo agira ati “Ubutabera kuri George Floyd”, “Mureke kutwica”, ibindi byanditseho ngo “Wahamagara nde mu gihe umupolisi ari we mwicanyi?”

Ikindi cyapa kiriho ifoto nini iherekejwe n’amagambo George Floyd yavuze ajya gupfa ubwo yasabaga imbabazi abapolisi avuga ko atari kubasha guhumeka (I can’t breathe) cyamanitswe ku rukuta rwa Berlin ruzwi nka ‘Mur du Berlin.’

Mu Bwongereza, abigaragambya bahuriye imbere y’inteko Ishinga amategeko, bakomeza urugendo basoreje imbere ya Ambasade y’Amerika bafite ibyapa bigira biti “Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro” bahageze bapfukama hasi nk’uko n’umupolisi yari ashinze ivi ku gikanu cya George Floyd ubwo yapfaga.

Imyigaragambyo bayikoraga baherekejwe n’abapolisi bacungiraga hafi abayirimo kugira ngo batagira ibyo bangiza. Biteganyijwe ko uyu munsi iyi myigaragambyo iza gukomereza mu Mujyi wa Paris mu Buransa nk’uko byatangajwe na CNN.

Iyi myigaragambyo ikurikiye iyo ku rwego rwo hejuru imaze iminsi ibera muri Amerika yahereye mu Mujyi wa Minneapolis Floyd yiciwe ikwirakwira no mu yindi mijyi yose yo mu gihugu, kugeza ubu abarenga 4000 bakaba bamaze gutabwa muri yombi bayizize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *