Inama idasanzwe ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari iteganyijwe kuri uyu wa gatatu, yongeye gusubikwa, iba incuro ya kane iyi nama isubitswe.
Amakuru y’isubikwa ry’iyi nama yemejwe na Dr Vincent Biruta, umuyobozi w’inama y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba na Minisitiri w’ubanyi n’amahanga w’u Rwanda; mu ibaruwa yandikiye umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Amb. Libérat Mfumukeko.
Muri iyi baruwa, Dr Biruta yasabye umunyamabanga mukuru wa EAC ” Kumenyesha ibihugu binyamuryango ko inama yimuriwe ku yindi tariki ku bw’ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo.”
Iyo tariki nshya iyi nama izaberaho ntabwo yigeze itangazwa, gusa Biruta yavuze ko ibihugu binyamuryango bizayimenyeshwa.
Ni ku ncuro ya kane iyi nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba isubitswe, kuva mu Ugushyingo k’umwaka ushize.
Kuva mu mwaka ushize wa 2019 iyi nama yari yasubitswe incuro eshatu, ahanini ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo yagiye yifuza guhabwa umwanya uhagije wo kubanza yakemura ibibazo bishingiye kuri politiki yari imazemo igihe.
Ku ikubitiro iyi nama yagombaga kuba ku wa 30 Ugushyingo 2019, gusa iza kwimurirwa ku wa 29 Gashyantare kubera ko Sudani y’Amajyepfo yabuze umwanya wo kuyitabira.
Iyi nama yongeye kwimurirwa ku wa 16 Werurwe, gusa mbere y’aho gato u Rwanda rusaba ko yasubikwa kubera icyorezo cya Virusi ya Corona.
Inama y’uyu munsi yagombaga kuba hifashishijwe uburyo bw’iyakure ry’amashusho, ikaba yagombaga kwibanda ku cyorezo cya Virusi ya Corona cyugarije akarere n’Isi, ahi byari byitezwe ko ifatirwamo imyanzuro igamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo mu karere.


