Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020,Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abakozi bagera kuri 45 muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Zingiro Armand yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Icuruzwa ry’Ingufu z’Amashanyarazi (EUCL).
Iyakaremye Zacharie yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima naho Dr. Rusanganwa Vincent na Shema Joseph bagirwa abayobozi b’Amashami mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) na yo yahawe Abayobozi bashinzwe kureberera u Rwanda mu bice bitandukanye by’isi, ari bo Kubwimana Rugamba Eric washinzwe Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Imiryango mpuzamahanga ishinzwe Iterambere.
Ushinzwe Afurika ni Bukuzagara Francis, Kamusiime Fredrick yashinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) na Afurika y’Amajyepfo n’aho Musefano Bonny yashinzwe u Burayi bw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.
Muri iyi Minisiteri, Rugasaguhunga Yvette yagizwe Umuyobozi ushinzwe Aziya y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Maziyateke Uwimbabazi Sandrine ashingwa ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora), Basomingera Candy yashinzwe Ni w ushinzwe Itumanaho muri MINAFFET.
Mugabo Teddy yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga y’Ibidukikije (FONERWA) n’aho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba yagizwe Mugabo Jean Pierre.
Mucyo Gilbert yagizwe Umuyobozi w’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma naho mu kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya ari we Dr. Mulindahabi Charline, ndetse Habimana Kizito aba Umuyobozi Mukuru wungirije.
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC),bashyizweho abakomiseri bashya aribo Semanywa Faustin,Uwera Kabanda Françoise na Mutimukeye Nicole wagizwe Visi Perezida.
Niyotwambaza Hitimana Christine yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda.
FONERWA ndetse n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda byahawe abagize Inama z’Ubutegetsi ndetse za na Minisiteri zitandukanye zihabwa abajyanama ba Minisitiri.


