Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) ritangaza ko hari abantu batewe inkunga kugira ngo badobye inama yaryo yabereye ku kibuga cya Nambole kuri uyu wa 25 Mutarama 2020. Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bateje akavuyo ubwo bavugiraga mu ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Kasule Lumumba. Mu itangazo NRM yahise ishyira ahagaragara, yamaganye iki gikorwa, itangaza ko ababiri inyuma ibazi. Umuvugizi wa NRM, Rogers Mulindwa ati ” Gushaka kurogoya ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Justine Kasule Lumumba ni ikimwaro ku babiteguye imbere y’umuyobozi mukuru no ku batumirwa bavuye hanze.” Yakomeje agira ati ” Ibi ntibyadutunguye cyane ko twari tubizi mbere y’aho. Ababiri inyuma turabazi.” Uyu muyobozi yasabye ko abarwanashyaka bakumvikana aho gutungana intoki ubwabo. Lumumba wavugirwagwamo ashinjwa na bagenzi be muri NRM kuba yarararigishije amafaranga agera mu bihumbi 240 byari bigenewe abo mu nteko nkuru ya NRM.


