Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatumije abahagarariye imitwe ya Wazalendo mu nama y’ikitaraganya mu rwego rwo kuganira ku mpamvu bariya barwanyi bitambitse icyemezo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Meya Kifara Kapenda Kik’v yatumije iriya nama, mu gihe mu mujyi wa Uvira hakomeje imyigaragambyo yatangijwe na Wazalendo isaba ko Général de Brigade Olivier Gasita wo mu ngabo za RDC ava muri uriya mujyi.
Uyu Gasita amaze igihe ahawe inshingano na Tshisekedi zo kuba Umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Ibiro bye bigomba kuba mu mujyi wa Uvira.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru Wazalendo zifatanyije n’abaturage zahagaritse ibikorwa byose muri Uvira zivuga ko Brig. Gen Olivier Gasita uri muri uriya mujyi ahava.
Wazalendo zishinja Gasita kuba ari “umwe muri ba Ofisiye bavuye mu duce tw’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo bakadusiga mu maboko y’inyeshyamba za M23”.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri Wazalendo banavuga ko uriya Ofisiye ari Umunyarwanda, bityo ko agomba kugenda.
Umwe muri Wazalendo yumvikanye agira ati: “Hano ntabwo dushaka uriya Munyarwanda. Uku mubona ibintu byazambye muri Uvira, biterwa na Gasita wiyita Général Umunyamulenge, Umututsi. Ntitumushaka hano.”
Meya wa Uvira mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, yavuze ko bibabaje kuba muri Uvira hakomeje imyigaragambyo kubera kwanga icyemezo cya Tshisekedi.
Ati: “Birababaje ko mu minsi ibiri twabonye ihagarikwa ry’ibikorwa mu mujyi wa Uvira, nyuma yo kwanga icyemezo cy’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo hatabayemo kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Yasabye ko hateguwa inama yihutirwa yiga kuri iki kibazo, igomba kubera mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Uvira mu gitondo cyo ku wa 5 Nzeri.
Kifara kandi yibukije Abanye-Congo ko bakwiye kubaha inzego z’igihugu na Perezida wacyo.


