Indege ya UPDF yarashe Bombe kuri FARDC bamwe bacika amaguru

Abasirikare benshi bo muri DR Congo bakomerekejwe n’amakompora yarashwe n’indege(Sukhoi) y’igisirikare cya Uganda UPDF cyo muri Uganda nyuma yo kwibasira ibirindiro by’ingabo za Kongo ariko mu buryo kitari cyateguwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana saa moya za mugitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda.Amakuru avuga ko UPDF yarashe aya makompora yibwira ko irashe ku mutwe wa ADF.

Icyakora, amakuru yizewe Chimpreport yamenye, avuga ko umusirikare wa congo yacitse amaguru kandi abandi benshi barakomereka bikabije.

Umwe mu batifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yagize ati: “Ni ku nshuro ya gatatu ingabo zacu zirwanira mu kirere zikubita ibirindiro bya FARDC (ingabo za Kongo), bikaba bituma badutakariza icyizere.

Umuvugizi wungirije w’ingabo, Col Deo Akiiki ubwo yabazwaga niba ayo makuru ariyo, yavuze ko ari mu nama, ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yandikiwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *