99795805-0-image-a-2_1751040473900

Indwara yo kuzinukwa gutera akabariro yakanze benshi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baravuga ko hari bamwe bashobora kuzinukwa gusambana, aho bibaho bitewe n’udukoko cyangwa poroteyine tuboneka mu rugimbu rw’umugabo, ibi bikaba bishobora gutera ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina, cyangwa no guhagarara ku mwuka.

Iyi ndwara yitwa “Seminal Plasma Hypersensitivity”, yemejwe bwa mbere mu 1967, ariko kuri ubu abahanga nka Dr Michael Carroll, umwarimu muri Manchester Metropolitan University, bavuga ko ishobora kuba ihari ku bantu benshi kurenza uko byakekwaga.

Dr Carroll avuga ko ibimenyetso byayo bikunze kwitiranywa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa infections zisanzwe. Ariko iyo umugore akoresha agakingirizo, ibimenyetso ntibigaragare, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko afite uku kuzinukwa.

Mu gihe iyi ndwara yari izwi nk’ifata bake, ubushakashatsi bwo mu 1997 bwagaragaje ko abarenga 12% by’abagore bagaragaza ibimenyetso nyuma yo gukora imibonano bashobora kuba bayifite.

Kugeza ubu, iracyaboneka cyane ku bagore hagati y’imyaka 20 na 59, ariko n’abagabo bashobora kugira ikibazo nk’iki bita Post-Orgasmic Illness Syndrome (POIS), aho bababara nyuma yo kurangiza, bakaribwa umutwe, bakaribwa imikaya no kuribwa mu nda.

Uburyo bwo kuyipima burimo gusuzuma amateka y’imibonano n’ubuzima rusange, ndetse na “skin prick test” bakoresheje ururenda rw’umugabo. Gusa Dr Carroll avuga ko hari n’uburyo bwo kuyivura hifashishijwe antihistamine cyangwa gutangizwa desensitisation yo kugabanya ubukana bwayo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *