Ingabire Marie Immaculée wari umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), yapfuye azize uburwanyi.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango Transparency International, mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa X.
Wagize uti: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, nyuma y’igihe arwaye. Transparency International Rwanda yihanganishije cyane umuryango we n’inshuti. Aruhukire mu mahoro.”
Ingabire Marie Immaculée wari ufite imyaka 64 y’amavuko, yakuriye mu buhungiro mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kugaruka mu Rwanda muri 2001.
Ingabire Immaculé yari afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri Kaminuza ya Pretoria aho yize ibijyanye n’uburinganire n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’impamyabumenyi mu itangazamakuru n’itumanaho yakuye muri Université de droits de l’homme y’i Strasbourg mu Bufaransa.
Ingabire kandi ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004.
Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.
Mbere yo kuza muri Transparency International yakoze mu bigo byinshi nka ORINFOR igihe kirekire, mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta
Ingabire Marie immaculé yari azwiho kuba ari umuntu uharanira Uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku bibazo by’uburinganire no kurwanya Ruswa.


