U Buhinde buravuga ko ingabo zabwo zakozanyijeho n’ingabo z’u Bushinwa mu gace katavugwaho rumwe ko ku mupaka, akaba ari yo mirwano ya mbere nk’iyi ibaye mu gihe cy’umwaka urenga.
Ibihugu byari bimaze minsi bigerageza gukemura amakimbirane kuva aho imirwano ikomeye hagati yabyo ihitanye nibura abasirikare 24 muri 2020.
Ariko kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza 2022, ingabo z’u Buhinde zavuze ko habaye imirwano mu Murenge wa Tawang wo muri Leta ya Arunachal Pradesh ku wa Gatanu ushize, mu burasirazuba bw’u Buhinde.
Impande zombi zakomerekesheje abasirikare bake byoroheje muri iyo mirwno nk’uko BBC ivuga.
U Bushinwa ntiburagira icyo butangaza. Ariko Reuters yatangaje ko hari amakuru ava mu Gisirikare cy’u Buhinde avuga ko byibuze abasirikare batandatu b’u Buhinde bakomeretse.
Igisirikare cy’u Buhinde cyagize kiti: “Impande zombi zahise ziva muri ako gace.”
Cyongeyeho ko abayobozi b’impande zombi bakoze inama nyuma yo “kugarura amahoro n’ituze”.
U Bushinwa n’u Buhinde bisangiye umupaka wa kilometero 3,440 z’uburebure witwa Line of Actual Control cyangwa LAC, ariko mbago zakaswe nabi. Kuba hari inzuzi, ibiyaga hamwe n’imigezi bivuze ko umurongo ushobora guhinduka. Abasirikare ku mpande zombi, bahagarariye bimwe mu bihugu bifite abasirikare benshi ku Isi, bakunze gukozanyaho imbona nkubone bapfa uyu mupaka.
Icyakora impande zombi zagerageje kugabanya umwuka mubi kuva haba intambara ikomeye muri Kamena 2020 yabereye mu kibaya cya Galwan mu karere ka Ladakh mu burengerazuba, aho abasirikare 20 b’Abahinde ndetse n’abasirikare bane b’Abashinwa bapfiriye.
Iyi mirwano yakoreshejwemo ibibando n’imitarimba nta sasu ryavuze, ariko ifatwa nk’ikomeye yahuje ingabo z’ibihugu byombi muri ako gace mu myaka 45 yari ishize.


