Ingabo z’u Burundi zahungiye mu matware ya FDLR nyuma yo kuva i Kitshanga

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahungiye mu gace ka Lushebere nyuma yo kuva i Kitshanga.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo izi ngabo zatwitse ibirindiro zavagamo i Kitshanga mbere yo kubivamo zikerekeza ahantu hatahise hamenyekana.

Izi ngabo zavuye muri uyu mujyi kuri ubu ugenzurwa na M23 mu gihe uyu mutwe wari umaze iminsi uzishinja gufatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abarimo FDLR mu kuwugabaho ibitero.

Kuva i Kitshanga byafashwe nko guhunga M23, umutwe uheruka kwigamba kwicira mu mirwano abasirikare b’u Burundi abandi ukabafata mpiri.

Kuri ubu amakuru avuga ko ziriya ngabo nyuma yo guhunga zamaze kugera mu gace ka Lushebere, agace gaherereye muri Teritwari ya Masisi.

Aka gace kuva muri 2012 gasa n’akahindutse indiri y’umutwe wa FDLR, ndetse binavugwa ko Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora uyu mutwe ari ko abarizwamo.

Kugeza ubu ntacyo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uravuga ku kuba ziriya ngabo zaravuye mu mujyi wa Kitshanga zari zarahawe kugenzura.

Igisirikare cy’u Burundi cyakora mu itangazo cyasohoye ku wa Kane, cyashinje M23 gushotora Ingabo zacyo incuro zirenze imwe.

FDNB yavuze ko mu kwezi gushize M23 yagiye itangirira mu nzira ingabo zayo ikazibuza kujya i Kitshanga n’i Mweso, mbere yo kuburira uyu mutwe ko nubyongera ziriya ngabo zitazigera zibyihanganira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *