Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo mu mutwe uzwi nka EACRF, nizibagabaho ibitero, bazirwanaho.
Bisimwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, cyabereye mu mujyi wa Bunagana, teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022.
Abakuru b’ibihugu byo mu karere tariki ya 23 Ugushyingo, bahuriye i Luanda muri Angola, baganira ku kibazo cya M23 na Leta ya RDC. Ni bwo basabye uyu mutwe witwaje intwaro guhagarika imirwano no kuva mu bice uherutse gufata.
Muri iki gihe M23 itarubahiriza icyemezo cyo kuva mu bice iherutse gufata, muri teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma hari ingabo za Kenya zibarizwa muri EACRF zahawe inshingano yo kugenzura niba uyu mutwe wubahiriza ibyo wasabye.
Bisimwa yabajijwe niba nta bwoba M23 ifitiye ingabo za EAC, assubiza ko nta bwo izi ngabo nta kibazo umutwe ayoboye ufitanye na zo, cyane ko batajya barwana.
Yagize ati: “Izi ngabo za Afurika y’iburasirazuba nta bwoba ziduteye kuko nta kibazo dufitanye. Ntabwo turwana, zaturutse mu mahanga, ni abavandimwe. Kubera iki twazitinya? Sinumva impamvu twazitinya.”
Perezida wa M23 yatangaje ko ariko nibigera ku rwego ingabo zo muri EACRF zigaba ibitero ku birindiro byabo, na bo bazirwanaho. Yabivuze ati; “Ariko nibatugabaho ibitero, tuzirwanaho. Ibyo birasanzwe.”
Tariki ya 25 Ugushyingo ni wo munsi M23 yari yahawe wo guhagarika imirwano no gutangira gusubira inyuma. Gusa aho kubahiriza iki cyemezo cya kabiri, yasabye guhura n’umuhuza washyizweho na EAC, Uhuru Kenyatta, Perezida wa Angola n’abandi bafite inshingano yo gucoca aya makimbirane.
Tariki ya 13 Ukuboza, uyu mutwe witwaje intwaro wari uhagarariwe na Colonel Nzenze Imani ufite ibirindiro muri gurupoma ya Kibumba, wakiriye intumwa zirimo iza: EACRF, iz’ingabo za RDC n’iza MONUSCO. Baganiriye kuri ibi byemezo.



