Ingabo za Kenya ni zo ziri kurindira umutekano abo muri Kibumba

Ingabo za Kenya zibarizwa muri EACRF ‘zashyizeho’ abayobozi muri Kibumba

Ingabo za Kenya zibarizwa mu mutwe w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ziravugwaho gushyiraho abayobozi muri gurupoma ya Kibumba.

Izi ngabo ziri mu mutwe uzwi nka EACRF zatangaje ko kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022 zayoboye igikorwa cyo gucyura impunzi z’Abanyekongo zari zarahunze Kibumba ubwo yafatwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Impunzi zafashijwe gutaha ni izari zarahungiye by’umwihariko mu nkambi ya Kanyaruchinya iherereye muri teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bike ugana mu mujyi wa Goma.

Umunyamakuru Fiston Mahamba ukorera ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), yatangaje ko muri uku gucyura aba Banyekongo, ingabo za Kenya zabashyiriyeho abayobozi b’ingo 10 bazwi nka Nyumba Kumi.

Inshingano ya ba Nyumba Kumi ngo ni ukugira ngo bajye bamenyesha izi ngabo abahunguka, kumenya niba nta kibazo bahura na cyo no kumenya niba nta bashobora guhungabanya umutekano wa Kibumba binjiramo.

Ingabo za EACRF ni zo zigenzura Kibumba kuva tariki ya 23 Ukuboza 2022 ubwo zayishyikirizwaga ku mugaragaro na M23. Iyi nshingano ishingira ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Ingabo za Kenya ni zo ziri kurindira umutekano abo muri Kibumba
Ingabo za Kenya ni zo ziri kurindira umutekano abo muri Kibumba

Abanyekongo bari barahunze batashye ku bwinshi
Abanyekongo bari barahunze batashye ku bwinshi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *