Ingabo za Kenya zibarizwa mu mutwe w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF, zashimiwe uburyo ziri kwitwara mu kazo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Zashimiwe n’umuyobozi wazo, Lieutenant Colonel Denis Obiero, ubwo yaziganirizaga mu birindiro byazo biherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022.
Ibiro bya EACRF byagize biti: “Ofisiye uyobora ingabo za Kenya ziri muri EACRF ubwo yaziganirizaga, yazishimiye uruhare rwazo mu bikorwa bihuriweho ndetse n’urw’imiryango y’ubutabazi mu kugarura ituze mu karere.”
Lt Col. Obiero yibukije izi ngabo ibyemezo byafatiwe mu nama yahurije abakuru b’ibihugu byo mu karere muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo, azisaba guhora ziteguye akazi, kandi zigakora hashingiwe ku nshingano za EACRF.
Muri iki gihe, ingabo za Kenya ziri muri EACRF ziri kwifatanya n’iza RDC mu gucungira umutekano abaturage; baba abakiri mu byabo ndetse n’abahunze intambara.



Amafoto: EACRF


