Ingabo za M23 zari mu nkengero za Kisangani zarashe ku kibuga cy’indege cyaho

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba ari wo uri inyuma y’ikindi gitero giheruka kugabwa ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko byakozwe n’ingabo zawo zari ziri mu nkengero z’uriya mutwe mu rwego rwo gusenya za drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe ni bwo ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kugabwaho igitero cya drone, ndetse ko hari enye muri zo zashoboye guhanurwa.

AFC/M23 ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, yavuze ko operasiyo ingabo zayo zakoze yarasiwemo drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero ku baturage ndetse no ku birindiro byayo.

Ati: “Nyuma y’intambara twashojweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ihuriro AFC/M23 riramenyesha Abanye-Congo ko ingabo z’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Kinshasa zikomeje gusuka amabombe nta kurobanura mu bice bituwe cyane n’abaturage, by’umwihariko zikoresheje za drone, mu mugambi w’iterabwoba ugambiriye kwibasira abaturage b’inzirakarengane.”

“Mu gusubiza kuri iki kibazo gikomeye cy’umutekano, ingabo zacu zari ziri mu nkengero z’umujyi wa Kisangani zakoze igikorwa cyihariye cyo kuburizamo no gusenya drone ziteguraga koherezwa kwica abaturage no kugaba ibitero ku birindiro byacu. Iki gikorwa kiri mu nshingano zacu zo kurinda abaturage b’inzirakarengane.”

Nyuma ya kiriya gitero, AFC/M23 yashimangiye ko ibikorwa byo kuburizamo no guhosha ibitero by’ingabo za Leta bizakomeza nta guhagarara, mu gihe cyose “ihuriro ry’inkoramaraso riyobowe na Tshisekedi” rizaba ritarahagarika burundu ubwicanyi ndengakamere rikomeje gukorera abaturage bo mu duce igenzura.

Iri huriro kandi ryibukije ku mugaragaro ko “amaraso y’abavandimwe bacu bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, ndetse n’ay’abasirikare bacu barimo Umuvugizi wacu mu bya gisirikare, umuvandimwe Lieutenant Colonel Willy Ngoma, atazibagirana cyangwa ngo acecekeshwe.”

AFC/M23 kandi yashimangiye ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo zirwana ku ruhande rwaryo by’umwihariko bazayabazwa.

Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyaherukaga kugabwaho ibitero bya drone ku wa 1 Gashyantare 2026, ndetse icyo gihe na bwo AFC/M23 yigambye ko ari yo yari inyuma yabyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *