Ingabo za RDF n’iza FADM babonye abagore n’abakobwa bari barashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zabohoje abakobwa n’abagore bari bamaze imyaka ibiri barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado.

VOA Português yavuze ko aba bagore n’abakobwa babohowe mu cyumweru gishize, nyuma y’imirwano yabereye mu duce dutandukanye tugize Cabo Delgado.

Itsinda rya mbere rigizwe n’abakobwa icyenda barimo abashimutiwe Muidumbe ho muri Chitunda ku wa 7 Mata 2019 ryabohojwe ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2021 nyuma yo kwamburwa abarwanyi bakoreraga mu majyepfo ya Mocímboa da Praia.

Irindi tsinda ry’abagore n’abakobwa barimo n’abatewe inda naryo ryabohowe ku wa 15 Nzeri 2021, ndetse riza kugera mu mujyi wa Macomia nyuma y’iminsi rigenda mu mashyamba.

Umwe mu bakozi b’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu muri Mozambique, Sulemane Rachid, yabwiye VOA ko abenshi muri aba bakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati: “Nahuye n’umwe muri aba bakobwa ufite imyaka icyenda. Yambwiye ko yari afite umugabo mukuru mu ishyamba. Abenshi muri aba bakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izi nyeshyamba.”

Mu ntangiriro za 2021 nibwo uyu mutwe w’iterabwoba wiyitirira Al-Shabab wakajije ibikorwa byo gushimuta abana, aho abahungu binjizwaga mu bikorwa byo kurwana, abakobwa bakagirwa abagore ari nako bakorerwa ibi bikorwa bitandukanye by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Croix Rouge yavugaga ko hagati ya Nzeri 2020 na Mata 2021 hari hamaze gushimutwa abantu barenga 2 600.

Bamwe muri aba bakobwa bagiye barekurwa kubera igitutu inyeshyamba zashyirwangaho n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakabona batari bubashe kubahungana.

Kugeza ubu ibice byinshi bya Cabo Delgado byamaze kubohorwa, gusa Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziracyakomeje ibikorwa byo guhiga no kwirukana abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba mu bice bahungiyemo byiganjemo amashyamba.

Abaturage bari barahungiye mu bice bitandukanye byiganjemo inkambi ya Quitunda basubijwe mu byabo ndetse bahabwa n’ubufasha bw’ibanze ngo babashe kongera gutangira ubuzima.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *