Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zari zaragiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru ni bwo izi ngabo ziza kwakirwa mu karere ka Rubavu mbere yo gukomereza i Kigali, aho zigomba kuva zisubira iwazo.
Ingabo za SADC zituruka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zarwaniraga mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukwakira 2023, ubwo zoherezwagayo.
Izi ngabo zigiye gutaha ziciye mu Rwanda, nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize M23 barwanaga yigaruriye umujyi wa Goma zikabura uko ziwusohokamo.
Nyuma y’ifatwa rya Goma, izi ngabo zikabakaba 2000 zabaga mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kiri muri uriya mujyi, zikaba zari zimeze nk’imfungwa z’intambara kuko zagenzurwaga na M23.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yaherukaga gutangaza ko izi ngabo ziganjemo iza Afurika y’Epfo zikwiye gusubira mu bihugu zaturutsemo, ntizizongere kwifatanya n’iza RDC muri iyi ntambara.
Kanyuka yagize ati “Abavandimwe b’Abanyafurika baba mu kigo cya MONUSCO, Abanyafurika y’Epfo, twabasabye gutaha iwabo. Twavuze kenshi ko twiteguye kubaha inzira, bakagenda…Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda, bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho.”
Imirwano yatumye Ingabo za SADC zigoterwa i Goma yasize Afurika y’Epfo ipfushije abasirikare 14, Malawi ipfusha batatu na ho Tanzania itakaza babiri.
Wakurikira uko Ingabo za SADC zigiye kwakirwa mu Rwanda kuri BWIZA TV


