Ingabo za Sudani zijeje igisubizo gikaze ku gitero cya RSF cyahitanye abasaga 100

Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Sudani cyavuze ko kizatanga “igisubizo gikaze” ku gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, kuwa Gatatu, bivugwa ko cyahitanye abantu barenga 100.

Iki gitero nicyo kinini mu bitero byinshi by’abarwanyi ba RSF ku midugudu mito yo hirya no hino muri leta ikungahaye ku buhinzi nyuma yo kwigarurira umurwa mukuru wayo, Wad Madani mu Kuboza.

Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje iby’iki gisubizo nyuma y’uko impirimbanyi zaho zitangaje ko ingabo zatabajwe ntizitabare ku wa Gatatu.

Igisirikare cya Sudani ntikigeze gisubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye byimazeyo icyo gitero, nk’uko umuvugizi we, Stephane Dujarric, yabitangaje.

Mu itangazo rye, Dujarric yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru arahamagarira impande zose kwirinda ibitero ibyo ari byo byose bishobora kubabaza abaturage cyangwa kwangiza ibikorwa remezo bya gisivili.”

Ati: “Umunyamabanga Mukuru aragaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’imibabaro ikabije y’abaturage ba Sudani biturutse ku mirwano ikomeje”. “Ashimangira ko igihe kigeze kugira ngo impande zose zicecekeshe imbunda muri Sudani kandi ziyemeze inzira iganisha ku mahoro arambye.”

Ku wa Kane, umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani yasabye ko hakorwa iperereza ku gitero cyagabwe mu mudugudu wa Wad al-Noura muri Leta ya Gezira muri Sudani rwagati.

Mu magambo ye, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye, Clementine Nkweta-Salami, yagize ati: “Ndetse no ku rwego rw’imibabaro yo mu makimbirane ya Sudani, amashusho agaragara muri Wad Al-Noura ashengura umutima”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *