Ingabo za Zambia ziri mu duce twa Kibanga na Kalubamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasabye ko zakongererwa igihe cyo kuba zavuye kuri ubu butaka.
Ni nyuma y’aho mu minsi ishize Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, SADC, winjiye mu kibazo cy’ubu butaka bushyamiranyije impande zombi, ukemeza ko ubu butaka ari ubwa RDC.
Amakuru yemejwe n’akanama ka gisirikare muri RDC kuri uyu wa 31 Nyakanga 2020 nk’uko Interview.cd yabitangaje kuri uyu wa 1 Kanama 2020. Ingabo za Zambia zasabyeiminsi 7 yiyongera kuri indi 7 zari zahawe tariki ya 24 Nyakanga.
Guhera muri Werurwe 2020, abaturage bo muri RDC muri utu duce tubiri turi muri Teritwari ya Moba na Pueto na sosiyete sivile bemeje ko ingabo za Zambia zinjiye ku butaka bwabo. Byemejwe kandi n’abasirikare ba RDC bigeze gukozanyaho n’ab’iki gihugu babashinja kubavogerera ubutaka.
Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na za sosiyete sivile bakomeje gushinja ingabo z’ibihugu bahana imbibi nka Repubulika ya CentrAfrica na Sudani y’Epfo (mu majyaruguru) Angola (majyepfo) kubinjirira. Gusa akenshi ibihugu byinshinjwa byagiye bibitera utwatsi, byemeza ko byaba bihabanyije n’amasezerano mpuzamahanga agena kohereza ingabo mu bindi bihugu.


