Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasabye ingabo z’igihugu cye kwimakaza ikinyabupfura no kwirinda abashobora kubashuka bagatezuka ku nshingano zabo, ngo kuko ‘ingabo zitagira ikinyabupfura zimeze nk’impehe’.
Ndayishimiye yabigarutseho ku wa Gatanu, ubwo yahuraga n’abasirikare n’abapolisi b’u Burundi, mu muhango wo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Uyu muhango wabereye ku Kicaro cya batayo ya 22 y’ingabo z’u Burundi, witabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu Burundi, cyo kimwe n’abayobozi bakuru mu gisirikare ndetse no muri Polisi.
Ndayishimiye wari witabiriye uriya muhango ku ncuro ya mbere nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burundi, yagarutse ku bunyamwuga n’ubutwari byakunze kuranga ingabo z’igihugu cye haba imbere mu gihugu no mu nshingano zijyamo mu mahanga.
Yazishimiye kandi uruhare rwazo mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora, ku buryo nta muntu n’umwe wigeze ayarogoya.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubunyamwuga buranga abashinzwe umutekano mu Burundi babukomora ku basekuruza babo, bijyanye n’uko ngo iyo hagiraga ushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi ingabo zahitaga zihagoboka.
Ati: “Dusubije amaso inyuma mu bihe byahise, dusanga ubutwari bw’Abarundi mu gukunda igihugu no kukirwanirira bishinze imizi kuva kera na kare, kuko Abarundi batigeze bemera kuvogerwa na rimwe.”
Yavuze ko ukwitangira u Burundi bikozwe n’abaturage babwo bigaragarira mu ntambara zagiye zibuhuza n’ibihugu bahana imbibi, harimo nk’ibitero byo kwagura kiriya gihugu byagabwe n’umwami Ntare Rugamba.
Yatanze ingero kandi ku ngabo z’umutware Mwezi Gisabo n’uwitwa Rumariza zashatse kwigomeka ku mwami, bikarangira ingabo z’u Burundi zitabaye.
Mu mpanuro umukuru w’igihugu cy’u Burundi yahaye ingabo ze, yabasabye kwirinda uwo ari we wese wabarangaza agamije kubakoresha mu nyungu ze bwite, yungamo ko ikinyabupfura ari intwaro ikomeye izabafasha kubigeraho.
Ati: “Murabizi ko mushakwa na benshi banabemerera byinshi bijyanye n’ibyo baba babashakaho. Murime amatwi abo bose bazaza babarangaza, babakururira kubatesha umurongo, bidahuye n’amategeko abagenga kandi agenga akazi kanyu. Muri benshi ariko muri urwego rumwe rw’igihugu, murarangwe rero no gusenyera umugozi umwe uko mungana mwese.”
Ndayishimiye yunzemo ati: “Inkingi nkuru y’inzego zanyu murayizi ni discipline (ikinyabupfura). Muzakomeze kwiyubaha ku bijyanye na discipline kuko ingabo zitagira discipline ziba ari nk’impehe, kandi nta gikorwa na kimwe zishobora gukora ngo kigende neza.”
Perezida Evariste Ndayishimiye yijeje abashinzwe umutekano mu gihugu cye kubaba hafi no kubafasha kubona ibyo bakeneye byose, kugira ngo akazi kabo kagende neza.


