Ingagi ziba mu gice kigenzurwa na M23 ziratabarizwa

Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga buratabariza ingagi ziba mu gice cya Mikeno muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umuvugizi w’iyi pariki, Bienvenu Bwende, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko babuze uko bajya gukurikirana ubuzima bw’izi ngagi, kubera ko batizeye ko aho ziri hari umutekano.

Yagize ati: “Byagorana kuba twavuga imibereho y’ingagi zo mu misozi miremire ziba mu gace ka Mikeno. Kuva imirwano yatangira, biragoye cyane ko twagera mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba kugira ngo dukurikirane umunsi ku wundi niba ziyongera cyangwa se zikeneye ubuvuzi.”

Bwende yatangaje ko mu gihe ingagi yagwa mu mutego, itabona uyitabara kandi ngo abantu bashobora kuzanduza indwara, kubera ko ubuyobozi bwa Pariki butakimenya cyangwa ngo bugenzure abayinjiramo.

Abona ko iki kibazo cyakemuka mu gihe imirwano y’ingabo za Leta na M23 yaba ihagaze, amahoro akagaruka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *