Ushobora kuba utuye ahantu hahora urusaku cyangwa se urarana n’umuntu ugona ku buryo bituma ukanguka hagati mu ijoro, rimwe na rimwe kugira ngo wirengagize urwo rusaku ugahitamo kwambara headphones, ugatangira kumva umuziki mwiza.
Ese gusinzira wambaye headphones ni byiza? Ese hari ingaruka bishobora kugira ku buzima bwawe n’iyo waba utari kumva umuziki.
Umuhanga mubijyanye n’amajwi, Dr Valerie Pavlovich Ruff Aud, asobanura impamvu kuryama wambaye headphones ari byiza mu gihe unumva umuziki uri ku kigero cyo hasi.
Kuki abantu bahitamo kuryama bambaye Headphones?
Impamvu zituma hari abantu barara bambaye headphones mu gihe baryamye nijoro harimo kuba badashaka kumva amajwi y’abandi bantu, kuruhura ubwonko, kumva batuje no kwishyira mu mwanya mwiza mu mutwe we.
Dr Pavlvich avuga ko abantu bagira ikibazo cyo kumva amajwi aturutse mu mubiri wabo kurusha avuye hanze (tinnitus) ari bo bahitamo kurara bambaye headphones kuko baba bakeneye ko ayo majwi ahagarara, ahubwo bagakurikirana amajwi y’umuziki uyunguruye, icyo gihe bakabasha gusinzira.
Impamvu ituma abantu bagira ibibazo byo kumva ayo majwi mu matwi yabo harimo kuba bafite ikibazo gikeneye ubuvuzi, kuba bafata ‘caffeine’ nyinshi ituma bagira ibibazo byo kuribwa umutwe, kuzungera mu bwonko, kubura ibitotsi, kuba bafata ibinini bigabanya ububabare (aspirin), kuba baratangiye kugira ikibazo cyo kutumva neza, kugira ihungabana rituruka ku rusaku, kuba ahantu hahora urusaku rwinshi.
Kuba umuntu afite ikibazo kijyanye n’amarangamutima ye bishobora gutuma yumva amajwi aturuka imbere muri we, ibi bituma hari abantu baryama bumva indirimbo zituje bambaye headphones kugira ngo bumve baguwe neza.
Ibyago by’uko amatwi yapfa burundu
Iyo winjije mu matwi yawe udukoresho nka IPods, ntacyo bitwaye ariko iyo uziraranye ntabwo ari byiza. Kariya kantu ka headphones kinjira mu matwi gashobora kwinjiza imyanda mu muyoboro w’ugutwi, umwe ucamo amajwi twumva, byumwihariko iyo tuzambaye tuvuye gukaraba, udukoko (bacteria) dutangira gukura uko iminsi ihita ukaba wagira ibibazo by’ubwandu (infection) mu gutwi.
Hari izindi ngaruka zirimo kugira ububabare cyangwa uburyaryate mu matwi, guhisha k’uruhu rwo mu gutwi, kumva ibiduhira nk’injereri kandi bidahari no gupfa kwa bimwe mu bice bigize izi ngingo, biganisha ku gupfa buruntu, ku buryo byagera ku rwego rwo kutuma ikintu na kimwe.
Kugabanya igipimo cy’ijwi (volume) ni ingenzi
Ni byiza cyane mu gihe wumva headphones ko ushyiramo ijwi rito ku buryo ubasha kumvikana n’abandi bantu bari hafi yawe. Ikindi ni uko baba badashobora kumva ibyo urimo kumva, biba byiza ko mu gihe uzambaye ubasha kuvugana n’umuntu bidasabye ko uzikuramo. Icyo gihe ijwi uri kumva riba ari rito cyane nta ngaruka rishobora kugira.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda kumva bakoresheje headphones byibura amasaha atatu buri munsi batangira kujya bumva amajwi adahari (inzogera mu matwi), ya yandi bumva aturuka muri bo imbere adaturutse hanze. Urugero: ujya wumva uruyuki cyangwa ikivumvuri amajwi bitanga iyo biri kugenda. Nawe ayo majwi utangira kuyumva kandi adahari.
Uburyo bwizewe cyane ni ugukoresha indangururamajwi (speaker)
Ubu buryo busa n’ubugoye mu gihe tubana n’abandi. Gusa ni bwo buryo bwizewe kuko budashobora kwangiza amatwi yawe. Ikindi ushobora kugena igihe biri buze kuzima (speaker). Maze ibyo wumva bikaza kurangirana na ya minota yuko usinzira byimbitse.
Niyobuhungiro David


