Ingendo z’ishyaka rya Bobi Wine muri Uganda zahagaritswe

Polisi ya Uganda yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo z’ishyaka NUP (National Unity Platform) riyoborwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, nyuma y’aho bigaragaye ko ryarenze ku mabwiriza yari yararihaye.

Bobi Wine n’abandi bayobozi bakuru bo muri NUP bamaze iminsi bazenguruka mu bice bitandukanye bya Uganda, binjiza abanyamuryango bashya ndetse bafungura ibiro bishya.

Polisi yasobanuye ko yubaha uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo ndetse n’amatsinda bwo guterana mu mahoro, bagakora inama, bagatanga ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu zibareba, gusa ngo mu bice NUP yagezemo byose, itigereze yubahiriza amabwiriza yahawe.

Yasobanuye ko abagize NUP bateje akavuyo, bateza umuvundo w’ibinyabiziga udakenewe mu mihanda, ubucuruzi burahagarikwa, bangiza ibikorwa bitandukanye. Iti: “Nk’urugero, mu mujyi wa Mbarara bamenaguye imodoka ya HIACE, bateza impanuka mu muhanda harimo ikomeye yabereye muri Hoima tariki ya 11 Nzeri 2023, aho Mugisa Norman yapfuye, abandi 10 bakomerekera cyane mu murongo w’imodoka za NUP.”

Polisi yavuze ko muri Luweero, igikorwa cya NUP cyumvikaniyemo gukangurira abantu gukora urugomo no gukuraho ubutegetsi bwatowe, hanavugirwa amagambo aharabika Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ngo ibi bikorwa byahagaritswe kugeza igihe NUP izaba yiteguye kubahiriza amabwiriza yahawe, kandi Polisi iravuga ko yiteguye gukumira abarenga kuri iki cyemezo. Naho ngo ibitekerezo by’abahezanguni bo muri iri shyaka bizashyirwaho akadomo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *