Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko nubwo umugabane wa Afurika wagize iterambere mu bijyanye n’urwego rw’ingendo zo mu kirere, ukomeje guhura n’imbogamizi z’igiciro kiri hejuru ndetse no kubura ibikorwaremezo bijyanye nazo, mu gihe ashimangira ko ingendo zo mu kirere zitagakwiye kuba iz’abifite gusa.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya Aviation Africa Summit 2025 ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Kane, itariki 4 kugeza kuwa Gatanu, itariki 5 Nzeri 2025, yitabiriwe n’abaturutse hirya no hino ku Isi bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame yagize ati: “Kuva yatangira, Inama ya Aviation Africa Summit yagize uruhare runini mu kwerekana uburyo iterambere ry’urwego rw’indege muri Afurika rwagize mu gihe gito cyane. Ikibabaje ni uko umugabane wacu ukomeje guhura n’ibiciro biri hejuru by’ibikorwa ndetse n’ibura ry’ibikorwa remezo. Ibi bituma urujya n’uruza rw’abantu n’imizigo bihenda kuruta uko byakagombye. Ingendo ntizikwiye kuba iz’abakire gusa. Twese dukeneye gukorana bya hafi n’inzego nka Afurika Yunze Ubumwe na ASECNA (Ikigo gishinzwe Umutekano wo mu Kirere muri Afurika na Madagascar) ni ngombwa gukomeza izi nzego no kumenya ko zijyanye n’iyo ntego no kugira uruhare nyamukuru mu kugera ku cyerekezo cyo kugira ikirere kimwe n’ubwisanzure mu ngendo ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyafurika bakoreye hamwe bashobora kugera kuri byinshi kuko bafite umutungo n’ubushobozi bakeneye.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama yiga ku bijyanye n’iterambere ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika, Perezida Kagame yatangije ingendo zo mu kirere za taxi za drones zikoresha amashanyarazi, ibyagezweho biturutse ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyo mu Bushinwa cyubaka imihanda n’ibiraro (China Road and Bridge Corporation (CRBC).
Ubu bufatanye bugamije gushimangira umwanya w’u Rwanda ku mugabane wa Afurika, no kurushyira ku isonga mu gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rigezweho mu by’indege, harimo no gukoresha uburyo buteye imbere bw’ingendo zo mu kirere nk’ubu bwa taxi za drones.


