HA-SKkvbsAIt8YC

Ingengo y’Imari ya Leta 2025/2026 yagabanyijwe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gashyantare, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko n°018/2025 ryo ku wa 30/06/2025 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.

 

Mbere yaho, Minisitiri w’Imari, Yusuf Murangwa, yabanje kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/26 ivuguruye, yavuye kuri miliyari 7,032.5 Frw ugera kuri miliyari 6,952.1 Frw.

Ibi bivuze igabanuka rya miliyari 80.4 Frw, rishingiye ku kuba u Rwanda rwarabonye inguzanyo zoroheje ku giciro gito zigenewe Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, ndetse no kwimurira ubwishyu bw’umwenda wa RwandAir mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

 

Minisitiri Murangwa yavuze ko “igabanuka ry’Ingengo y’Imari ya 2025/26 ryaturutse ahanini ku mpinduka zakozwe mu gushaka inkunga yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali (icyiciro cya kabiri), byagabanyijeho miliyari 168.2 z’amafaranga y’u Rwanda yasabwaga muri uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati: “Ku rundi ruhande ariko, amafaranga aturuka hanze aziyongeraho Miliyari 250.5 z’amafaranga y’u Rwanda cyane cyane inkunga n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.”

 

Minisitiri w’imari yakomeje avuga ko ingengo y’imari isanzwe izagabanuka ikava kuri miliyari ibihumbi 4,312.9 ikagera kuri miliyari ibihumbi 4,114.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko izagabanukaho agera kuri miliyari 198 z’amafaranga y’u Rwanda; ibi bikaba bijyana n’impinduka ku mafaranga yari ateganyijwe kwishyurwa imyenda ya Leta, inkunga ku bigo bikora ubucuruzi ndetse no kwishyura ibintu na serivisi.

 

Biteganyijwe ko amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho agera kuri miliyari 253.3 avuye kuri miliyari 1,862.5 agere kuri miliyari ibihumbi 2,115.8 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyongera ikaba yarashyizwe mu mishinga itandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *