Aborozi n’abacunda amata bo mu Karere ka Gicumbi, bafashe umwanzuro wo guha ingurube amata kuko babuze isoko, abatazifite bakayabogora. Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n’ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw’inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n’umuturage uri kuyamuhera ubuntu akakubwira ko n’ayo wamuhaye mbere atarayamara.” Njye nkoresha nk’ibihumbi 13 ku munsi mu bworozi bwanjye ariko turi mu gihombo kuko tugemura mu gitondo gusa hakaba igihe amaze nk’icyumweru batayavoma bakayabogora ngo yapfuye kandi yari mazima” Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko muri aka karere haboneka umusaruro mwinshi w’amata ariko kuri ubu wabonewe isoko kuko basigaye bayaha abana bo mu bigo mbonezamikurire n’ubwo adahuza n’aba borozi bavuga ko iri soko ridahagije kuko hakiri umusaruro wangirika. Ati ” Byagaragaye ko hari umusaruro w’amata ugera kuri litiro 28629 atari afite isoko ariko mu kwishakamo ibisubizo no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ubu umusaruro w’amata yangirikaga usigaye uhabwa abana bato mu bigo mbenezamikurire birenga 1000, tuzakomeza gushaka igisubizo kirambye haba iri no mu bigo by’amashuri n’ahandi” Aborozi n’abacunda amata bo mu Karere ka Gicumbi, basabye inzego zibishinzwe kubashakira amasoko ahagije.


