Inka 11 zibwe muri Tanzania zabonetse i Nyagatare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, avuga ko abagabo batatu baherutse kwiba inka 11 mu Karere ka Cyerwa mu Ntara y’Akagera, muri Tanzania, bakazishyira mu Kagari ka Cyamunyana ko mu murenge ayobora.

Gitifu Bagabo yabwiye RBA ati “Inka 11 nizo zibwe muri District ya Cyerwa, muri Tanzania mu ntara ya Karagwe, tariki 3 z’uku kwezi k’Ukuboza, zinjizwa mu Kagari ka Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga n’abagabo 3, bimenyekana bukeye bwaho ku itariki 4, magingo aya abakekwaho kwiba izo nka bakaba bari mu maboko y’ubutabera.”

Abaturage babiri bibwe inka ni Aristidence Johaness Rusoma na Asra Munyambo Azaria bashimira ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabafashije ubwo bari bakimara kwibwa inka.

Aristidence Johaness Munyambo yagize ati “Kuri ubu mfite ibyishimo byinshi mu mutima. Ndashimira Leta y’u Rwanda yamfashije mu bibazo nahuye na byo byose kugeza bigeze ku iherezo, nkabasha kubona amatungo yanjye. Mu by’ukuri ubutumwa natanga ni uko nakunze Leta y’u Rwanda nkanishimira ubusabane, umutima mwiza n’ubushishozi biranga abayobozi b’u Rwanda.’’

Asra Munyambo Azaria we ati “Twasanze Inka zacu zibwe, zambukijwe umupaka turakurikirana tuzibana mu Rwanda, duhamagarayo batubwira ko zamaze gufatwa. Tugeze mu Rwanda twasanze inka zacu zimeze neza, nta cyo zibaye, aho niho mpera aka kanya nshimira Leta y’u Rwanda.’’

Umuyobozi wa polisi ushinzwe umupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania, ASP Machumu, ashima ubufatanye buranga ibihugu byombi, by’umwihariko iki gikorwa cyo kugaruza izi nka zari zibwe.

Igikorwa cyo gushyikiriza izo nka ba nyirazo cyabereye ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *