INKOMOKO Y’UBUKIRISITU : Igice cya kane

Bivugwa ko Yezu w’i Nazareti yavutse mu mwaka wa -6/5 kuko yavutse ku Ngoma y’Umwami Hérodi, uyu Hérodi akaba yarategetse hagati y’umwaka wa 37n’uwa -4, Ubukristu bwo buvuga ko yavutse mu mwaka wa 0 ari nawo kubara imyaka bitangiriraho, ubukristu bukongeraho ko yavukiye i Betelehemu ngo kuko Yozefu na Mariya bari bagiye kwibaruza kw’ivuko. Amateka avugwa n’abanditsi hafi ya bose, avuga ko iryo barura ry’Umwami Auguste ryahagarariwe na Quirinius, ryabaye mu mwaka wa 6 nyuma ya Yezu mu Ntara za Siriya na Yudeya, ryasanze Yezu ari mukuru.

Bibiliya mu gice cya Mat 2:12-15 ivuga ko Yezu ari uruhinja, Imana yabonekeye Yosefu mu nzozi imutegeka guhungishiriza Umwana na nyina mu Misiri kugeza Hérode apfuye. Nibutse ko Hérode yari yaramaze gupfa niba Yezu avuka mwaka wa 0. Icyo dukwiye kubona hano muri izi nkuru ni Imigani y’ibihe birebire yo muri kariya Karere, ihera kuri Ibrahim ava muri Ur akazatunguka Misiri ajya Kanani, Mussa akazenguruka akazanyura Misiri akaza i Kanani noneho na Yezu akava Kanani akajya mu Misiri akazaguruka muri Kanani. Ibi ni inkuru y’imigani yo mu Karere iza kwitirirwa Imana ifite ikindi ihatse kitari ukwemera, n’agakiza.

Nyuma y’imyaka 6 Yezu n’ababyeyi be baragaruka muri Isirayeli ariko basanga Intara ya Yudeya (yiyunze n’ubwo amakimbirane atavuyeho) yarabaye Intara ya Roma.

Ageze ku myaka 12, atangira kwinjira mw’Ihekaru (synagogue) Luc 2 :41-50

Hagati aho Yezu atangira kwiherera mu butayu hamwe n’itsinda ry’aba Esséniens, yigishwa na Yohani Umubatiza wo muri iryo tsinda (François Honglois, Josephe Flavius, Renan na Philon d’Alexandrie); ndetse arabatizwa. Twibutse ko ishingiro ry’inyigisho zabo ari: ishira ry’isi, izuka ry’abapfuye, ubuzima nyuma y’urupfu, ibatizwa. Nyamara igiteye kwibaza ni uko nta na hamwe mu kiragano gishya havugwa uwo mubano wa Yezu n’aba Esséniens?

Kuki ? Kugirango bazimanganye umurage wabo noneho ubukristu butangirane na Yezu n’inyigisho z’umwimerere. Icyigaragara ni uko abigishwa hafi ya bose ba Yezu bari abo muri iryo tsinda. Byaje gutera ikibazo aho Paul w’umu farizayo afatiye ibintu mu maboko ye maze ibya Jacques na Petero bigenda bicyendera byimukira ibya Paul farizayo/Hélleniste.

Ageze ku myaka 26-27 atangira imirimo ye mw’ihekaru ahanganye n’abanyapoilitiki/dini b’aba Farizayo n’abapadiri b’aba Saducéens, ngo atangira gukora ibitangaza, agira abayoboke maze biteza ikibazo ku bayobozi, baramufata baramwica.

Kugirango yicwe byasabaga ibintu bibiri : Impamvu n’Uburyo. Impamvu yari iy’idini ry’aba Esséniens inyuranye n’idini ry’Abafarizayo n’aba Saduccéens, ariko ntibyari bihagije kugirango yicwe mu gihe adateza intugunda (menacer) ubutegetsi bw’abaromani buhagarariwe na Ponsiyo Pirato. Yagombaga gushakirwa ikirego kijya muri iyo nzira.

Tutiriwe tujya mu gusobanura urubanza uwabishaka yabisanga mu nyandiko ya Dominique Foyer « les récits du procès de Jésus en 2013 ». Icy’ingenzi iyi nyandiko isobanura ni uko ikibazo cya Yezu kitari kwitwa Umwami w’Abayahudi (roi des Juifs) ikibazo cyari kwitwa le Fils de Dieu nabyo atari uguhakana inkomoko ye ku Mana ahubwo bivuga ko fils de Dieu uri hejuru ya Taurati na Hekaru. Ibyo byatangaga igihano cyo gupfa. Ngizo impamvu zo kwicwa kwe hanyuma hagashaka uburyo k’ubabifitiye ububasha mu mategeko.

Aha rero havuka ikibazo cy’ibitambo nagaragaje mu nyandiko yanjye iheruka nkuko byasesenguwe na Réné Girard ibyitwa « Bouc émissaire: Nyirabayazana». Abafarizayo boheje rubanda basakuriza rimwe ngo NABABWE, apfe ari umwe benshi bakire. Ikibazo cya benshi kiharirwe uwo babirunduriyeho. Ibi ntaho bihuriye n’Imana na gato. Ni tekiniki za muntu zitirirwa Imana ku maherere nsaba ko abantu bagerageza kurenga.

ABAKIRISITU BA MBERE

Iyo ubajije Umuntu uti ni nde watangije Ubukirisitu, mu buryo butaziguye ahita agusubiza ati ni Yezu Kirisitu. Byaba byo ubifatiye k’ubyemerwa (uko gatigisimu ibitubwira) nyamara iyo ugiye mu mateka nkuko twabivuze ubona ibinyuranye nabyo.

Icya mbere ni uko izina Abakirisitu riboneka nyuma y’imyaka irenga 60, kuko aba mbere babyiswe babonetse muri Antiyokiya ho muri Syriya babyiswe na Paulo, mbere y’aho ntibabagaho. Yezu ntiyamenye abakirisitu, ahubwo bitwaga aba Nazaréens cg nazoréens.

Icya kabiri n’ubwo Yezu ariwe uzana inkuru shingiro izashingirwaho n’ibizitwa ubukristu, si we ubwe uzabwamamaza kuko inkuru ze zitanditswe nawe ubwe cyangwa se nibura ngo ziboneke mu bitabo by’icyo gihe byaba iby’abaromani n’ibindi. Inkuru za Yezu ziboneka mu Mavanjili no mu bindi bitabo byitirirwa abigishwa be nabyo biboneka nyuma y’igihe kirekire.

Mu rwego rwo kwemera umuntu yabyemera, ariko ayo mavanjili ubwayo yanditswe nyuma y’umwaka wa 70 nibura imyaka 40 Yezu atakiriho. Mu kiganiro cya ARTE cyitwa Jésus après Jésus les origines du Christianisme cyahuje aba professeurs ba za Universités zitandukanye bemeje ko amavanjili n’ibindi byanditswe hatagamije gutanga inkuru ahubwo ko hari hagamijwe kwamamaza (objectif prosélytique et non pas un objectif historique).

Byose ni ikibazo cy’ihame umuntu yagenderaho, kuko umuntu ashobora kwemera kw’ibivugwa mu mavanjili ari ukuri, cyangwa se akavuga ko ibivugwa mu mavanjili biri mu nyandiko z’imigani ya kiriya gihe (allégorie/mythologique), ariko nta gihamya n’imwe na busa yagaragaza kw’ibyo bavuga ari ibyo kwizerwa cyane ko benshi batabihagazeho, ariko kandi nk’uko bivugwa na amavanjiri ari amarangamutima ashingiye k’uburyo abayanditse bakiriye ibintu, uko babyisobanurira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *