Ataha yanyuze Antiokiya muri Syria, atumiza indi nama y’abasenyeli bo muri Syria na Asia nayo ntiyagira ikivamo. Uko iminsi igenda ni ko Arius yagendaga agira abayoboke maze nabo batumiza inteko ebyiri iya : iya Bithnie n’iya Palestine maze bemeza ko ahubwo imyemerere ya Arius ariyo ikwiye Impugu yose.
Arius yaje kwirukanwa Alexandiriya maze ahungira I Nicomédie aho yari afite abamushyigikiye cyane abapadiri bagenzi be nka Eusèbe de Césarée aza kuhava yimukira kwa Eusèbe wa Nicomédie umujyi uri hafi ya Niceya aho Concille yabereye.
Ikindi Umuntu yavuga mu bijyanye n’itegurwa ry’iyi Nama ya Niceya ni uko iyi nama yabereye mu rugo rwa Empereur Constantin aho kubera kuri Catédrale, ikindi ni uko Constantin ubwe ariwe watanze ubutumire ku baje mu nama.
Nyuma y’impaka za ngo turwane, ndetse ku buryo amahane yayigaragayemo yageraga mu mihanda hanze y’inzu y’Inama, impande zombi zihanganye zanyuzaga ibitekerezo byazo mu nyandiko n’amabaruwa menshi yakwirakwizwaga hanze mu mihanda. Baje kwandikira Constantin inzandiko nyinshi, aho kuzisoma arazitwika avuga ko urubanza aruhariye umucamanza w’ikirenga ku munsi w’imperuka.
Nyuma y’impaka z’igihe kirekire mu by’ukuri ku mibonere ibiri itandukanye hagati y’imibonere ya Arius ivuga ko hariho Imana imwe idafite itangiriro, ihoraho itabyarwa, n’imibonere ya Musenyeli Alexandre ivugako hariho Imana imwe, yabyaye Yezu nk’ijambo ryayo, Constantin yahengamiye ku ruhande rw’Alexandre yemeza abari aho ko Yezu ari umwe n’Imana n’Urumuri rwavuye ku rumuli, Imana yavuye ku Mana. Hemejwe imyanzuro igera kuri ine:
-Symbole ya Niceya: ihame ry’ukwemera mu myumvire ya Musenyeli Alexandre n’abo bari kumwe,
-Inyandiko yamagana inyigisho za Arius
-Amahame 20 yerekana imiterere ya Kiliziya
-Urutonde rw’abaje mu nama
Abari aho bose barasinye uretse abantu batatu: Arius, Musenyeli wungirije wa Ptolémaïs na Musenyeli Thomas wa Marmarique. Cyakora Arius ntiyaciwe, ahubwo muri 327 yarakomorewe asubizwa mu mirimo ye.
Muri make, nyuma y’izi mvururu, Constantin yifashishije ububasha bw’ubutegettsi afite, maze akoresha abanyedini bafata icyemezo ku myemerere izagena irokoka rya Muntu, hafatwa ibyemezo byakubirwa mu bintu bibiri bikomeye:
Icya mbere: iyimikwa ku mugaragaro ry’umurongo wa Paulo twise ubukirisitu judéo-chétien (ligne dure)
Icya kabiri: Ihigikwa ry’umurongo ubukirisitu helleniste mu murongo wa Arius n’ubwo utazimye burundu.
AKANYUZO KA JULIEN L’APOSTAT
Impugu ya Constantin imaze kwamamaramo ubukirisitu bwa Paulo nyamara bitabujije ko n’ubwa Arius bukomeza kugaragara, yaranzwe kandi n’amakimbirane yo kurwanira ubutegetsi i Bwami. Byatumye uyu Julien wari igikomangoma kivuka mu yindi nzu umuntu yavuga ko cyanarokotse ubwicanyi bw’inzu yabo aho Constantin wa I apfiriye, yaje kurerwa na Eusèbe wa Nicomédie wo mu murongo wa Arius. Uyu Julien yaje kwegukana Ubwami busesuye muri 361 n’ubwo atabutinzeho kuko yaguye ku rugamba muri 363. Akimara kubugeraho yashatse kuvanaho ubukirisitu ngo abusimbuza ubupagani, ndetse rwose abuza Abakirisitu kwigisha, ari nacyo cyatumye abakirisitu bamuha iri zina ry’uwayobye, uwataye.
Ikindi Umuntu yakongeraho ni uko kubera ko Ubukirisitu bwari bwabashije kwishyira ku murongo nyuma y’Inama ya Niceya, bwanabaye idini y’Umwami, ariko ntiryigeze riba idini rya Leta, n’andi madini yari yemewe nta nkomyi, Ubukirisitu bukagira gusa akarusho ko kuba idini y’abakuru.
THÉODOSE N’IDINI YA LETA
N’ubwo Inama ya Niceya yari yaciye iteka ku kibazo cy’Imana mwana, ibibazo ntibyarangiye kuko hari ababisinyiye imbere ya Constantin bageze iwabo bisubiraho bakurikira umurongo wa Arius. Byakomeje guteza impagarara nyinshi mu gihugu cyane mu gice cy’i Burasirazuba, maze Umwami Théodose wategeka Impugu y’ I Burasirazuba, nyuma y’uko arwaye akaremba akabatizwa ahamagaza inama I Constantinopole muri 381. Iyo nama ntiyatumiwemo abepiskopi bo mu gice cy’uburengerazuba (empire d’occident). Abo mu Misiri nabo ntibabashije kuyitangira.
Ababigizemo uruhare yari Musenyeli Grégoire de Nazianze, Grégoire de Nysse na Basile de Césarée (mw’itegurwa ryayo). N’ubwo kandi Inama ya Niceya yari yaremeje ko Yezu ari Imana mu ba persona bagize Imana imwe, impaka ntizari zarahagaze muri rubanda. Inama rero ya Constantinopole yarabishimangiye ariko izana n’irindi hurizo rivuga ko Yezu afite ubumana n’ubumuntu icyarimwe (Maraval: le christianisme de Constantin à la conquête arabe PUF 1997) ; iyo nteko inemeza ko Roho Mutagatifu nawe ari Imana, banamagana mu buryo butaziguye inyigisho za Arius.
Théodose ashingiye kuri ibyo yafashe icyemezo cyo: Kugira Ubukisitu idini ya Leta yonyine maze andi madini yose arayaca yifashishije imbaraga za Leta, uwanze akicwa.
IHAMBWA BURUNDU RY’UBUPAGANI N’IKOMATANYA (SYNCRÉTISME) CY’IDINI RIMWE
Nyuma y’inama zombi iya Niceya (325) n’iya Constantinopole (381) ndetse yo yongeraho akarusho igira Ubukirisitu bwitwa Nicéen bivuga ubukirisitu bwa Paulo, idini rya Leta, bityo ayandi yose araciwe.
Byaje kugira imbaraga aho Umwami Clovis (466-511) abereye Umukirisitu n’ubwo amataliki ye yo kubatizwa atazwi neza, maze yirara mubo bitaga barabares (Francs, Wisgoths etc..) arabica kuko umurongo w’ubukrisitu bwa Arius wari uhuje n’imyemerere bita ya gipagani rubanda yayakiraga bitayigoye.
Havutse ikibazo gikomereye kuko ubukirisitu bwari idini ryiganje mu mijyi gusa, mu cyaro ryari rike bibereye ku madini yabo ya gakondo (yitwa amapagani) cyangwa se ubukrisitu bw’umurongo wa Arius. Nyamara byari bigoye kurwanya abantu bose. Ubukirisitu bukakaye bwa Paulo bwabaye ngombwa guca bugufi (bukifungura: bukongeramo amazi) kugirango rubanda iyoboke. Nibwo Ubukirisitu bwabaye ngombwa kwakira, kumira: imigenzo ya gipagani, calendari ya gipagani, imyemerere ya gipagani:
Kuri calendari: Nibwo ubukirisitu bwakiriye ivuka ry’ikigirwamana Mithra ryari rizwi kuri 25/12 ubukrisitu burifata buryitirira Yezu. Uwabaza Umuromani wese wo mu kinyejana cya 3 uti ni nde wavutse kuri 25/12 yakubwira ko ari Mithra, wabaza Umuromani wo mu kinyejana cya 4-5 uti ni nde wavutse kuri 25/12 yakubwirako ari Yezu. Kuko ubukrisitu bwaje kubigira umunsi mukuru wa Noheli abaje nyuma bose kugeza uyu munsi bakibwira ko ari ukuri, ariko ni ukwiba amataliki ya rubanda kugirango bakunde bagukurikire kuko nawe wemeye ibyabo.


