Ku kibazo cy’imihango n’imyemerere: Mu gihe cyitwa icy’ubupagani: abantu bose bemeraga imigenzo y’abakurambere (culte des ancêtres) imana z’imiyaga (dieux des vents) imanakazi z’imigezi n’amariba (déesse des puits et des pluies), bakagira ibyitwa gushushanya. Ubukrisitu bwa mbere butemeraga (sculpture cg iconographie) , ariko byabaye ngombwa ko busimbuza imihango y’abakurambere(culte des ancêtres) kwemera abatagatifu, birakomeza baha Bikiramariya urwego ruje gusimbura biriya by’imana ngore. Urugero ruzwi ni urwa site ya Lourdes, mbere y’uko Bikiramariya abonekera Bernadette Soubirous hari ahantu kuva cyera habonekeraga imana y’ingore n’ibindi n’ibindi.
Uwitwa Danielle Hervieux Léger (Sociologue des religions) avuga ko abantu bakunze kwibaza ko uko ibintu bisa uyu munsi cyangwa ku gihe ariko byahoze na mbere, ati sibyo kuko, byagiye bihindagurika mu buryo yita « bricolage » ati hari abantu bakubwira ko bashaka kujya mu Misa ya cyera, ati nta Missa ya cyera yabayeho, ahubwo habayeho Missa zisa n’ibihe byazo.
Uko niko ubukirisitu bwahambye ibyitwa uguta (héresie) maze bwimika icyitwa syncrétisme religieux: idini ry’uruvange.
ISESENGURA/UMWANZURO
Nyuma y’urugendo nk’uru mu mateka y’idini ry’ubukirisitu, idini rigize hafi icya kane cy’abatuye isi, Umuntu yakwibaza impamvu amateka yo muri karere k’uburasirazuba bwo hagati yabaye amateka y’isi yose ? habaye iki ? byaturutse kuki ? Kuki se idini yabo (imyemerere ndetse n’imana zaho) zaje kwiganza kw’isi zigasimbuzwa imana zemerwaga mu bindi bice by’isi.
Mu buryo bw’imitekerereze mibereho y’isi yose, buri mbaga y’abantu igira umugani shingiro wo kubaho kwayo (histoire-mémore: Pierre Nora). Bikitwa Umugani shingiro (histoire mythique cg roman national).
Umugani shingiro ugomba kugaragaza inkomoko y’iyo mbaga: Umukurambere umwe, ubutaka batuyeho, hakiyongeraho urugendo bagenze kugera mu gihe runaka kitazwi, maze abacuzi b’amagambo n’amateka bakabitondeka (narration ifite uruhererekane rutondetse neza: cohérence littéraire).
Mu gitabo cye Maurice Godelier cyitwa: (Au fondement des sociétés humaines) agaragaza uruhare rukomeye rw’ibyitwa imaginaire social mu kubaka amateka ya muntu maze ati kugirango bigire ireme ntayegayezwa, hagomba kuzamo imbaraga ndenga kamere (surnaturel) bityo ntihagire utinyuka kubivuguruza kuko biba biturutse ku Mana. Ni uko rero Ibrahim yabaye umukurambere w’abayahudi, maze Imana ubwayo ibatuza mu Gihugu yabahitiyemo, bityo hakaba nta muntu n’umwe ubasha kuvuguruza ububashake bw’Imana.
Mu buryo bw’Amateka n’imibereho: Israel Finkelstein yibajije ikibazo ati : bishoboka bite ko amateka ya Israel yahinduka amateka y’isi yose (iby’ukwemera) ?
Mu kugerageza kugisubiza umuntu yashingira ku bintu nka bitatu bikomeye:
Icya mbere: Nkuko twabivuze, Israel yatuye mu masangano y’ibihangange byahoraga bihanganye, bityo aka wa mugani ngo amakuba ataguhitanye arakubaka, bityo izo ntambara zibasha kubaka abanya Israeli (ingorane zirubaka).
Icya kabiri: Nkuko bivugwa n’abanditsi benshi ariko cyane Michel Onfray, Akarere k’uburasirazuba bwo hagati cyane cyane Mezopotamiya niho hambere habanje umuco wo kwandika, bityo amateka ya Israel yubatswe igakomezwa n’ingorane zayo abasha kwandikwa bitari mu mateka ahubwo bayahuza n’idini maze byishimangira mu myumvire ya Muntu. Aha mwabona uruhare rw’imana Yehova, uruhare rwa Yeruzalemu na temple etc.
Icya gatatu: Ihuzwa n’iyamamazwa ry’idini Nyahudi-nkirisitu bikozwe n’Ubutegetsi bw’Abaromani bwaje gukwira isi yose. Umuntu yavuga ko Ubukirisitu bwagize amahirwe yo kwamamazwa n’imbaraga ziyoboye isi haba mu rwego rw’ubumenyi n’amategeko (greco-romaine) nyuma n’icyaje kuba uyu munsi Uburayi buyobowe na modernité iyobowe na science na technologie igenga isi yose.
Mu rwego rw’Ukwemera: Umu sociologue w’amadini Prof Danièle Hervieu-Leger, mu kiganiro « la recomposition du religieux dans la modernité muri forum du nouveau monde FBS », yavuze ko ikintu gikomeye idini y’Ubuyahudi (judaïsme) yazanye ari ikiswe : Isezerano-Alliance. Aragira ati, ubuyahudi sibwo bwatangije ukwemera Imana imwe, n’andi madini yarabivuze mbere yabwo (mazdéisme/zoroastrisme) bo bazanye igitekerezo cy’uko Imana ivugana n’ umuntu (interlocuteur) wayo maze imuha isezerano, inamuha uburenganzira bwo guhitamo kuyakurikiza cyangwa kuyarengaho, ati Bibiliya yose yuzuyemo ibihe byinshi abayahudi babaga bayarenzeho ikabahana. Ibi rero ni ikintu gikomeye kuko kizana ikintu cy’ubwigenge buza gushinga iremezo mu mitekerereze y’abanyabulayi nyuma (autonomie de la personne).
Aho ubukrisitu buziye buvana ya masezerano y’Imana n’ubwoko bwa Israeli maze bwo buyaha intera y’isi yose (universelle) kuko Inkuru nziza ari ya buri muntu (bonne nouvelle pour tous), nyamara itanavanyeho umwihariko wa buri muntu kuko ariwe uyoboka ku giti cye (conversion individuelle). Ibi ndetse byaje no kugaragara mu buyisilamu mu kiswe al mithaq.
Maniragaba Baributsa mu gitabo cye « les sacrifices humains antiques et le mytho christologique » mu mutwe wa VIII: la christologie du nouveau testament …. Asesengura ibijyanye n’Igitambo cya Yezu, uko yabaye Mesiya, igihe kitazwi neza kuva igihe urupfu rwa Yezu twitiriwe inshungu ya Muntu etc… mu kwibaza kwe agabanya mo ibice bitatu uko urupfu rwe rusobanurwa. Hari ukuvuga ko Yezu yishwe n’Abayahudi batari bishimiye ubutumwa bwe no kwiyitirira Umwana w’Imana, nkuko twabibonye akaba aruta Hekaru n’amategeko ya Musa bityo akazagambanirwa na Yuda?
Hari igice kivuga ko Yezu yaje abizi aje kwitangira Abantu kugirango bakizwe ibyaha byabo? Hari n’abavuga ko Imana yakunze abantu maze ishaka kubacungura itanze umwana wayo w’Ikinege. Akomeza agira ati iyo urebye, usanga mu by’ukuri urupfu rwa Yezu n’uburyo buvugwa ntaho bitaniye n’ibindi bitambo bya Muntu byabaye muri kariya karere: Imana igenza nka Abrahamu atanga umwana we bityo Imana nayo itanga umwana wayo.
Ngizo muri make impamvu nkuru n’urugendo byatumye amadini yo muri kariya Karere(iburasirazuba/Uburayi) asumbya andi madini imbaraga maze arayaganza, ariganza binyuze mu bitekerezo no mu mbaraga z’ubumenyi n’iza politiki biza gushimangirwa n’ubukoloni, bitugeraho bizanywe n’abanyabwenge b’abanyambaraga za Leta n’Igisilikare cyayo.
Umuntu yakwibaza igihe ubukirisitu bwatangiriye, nyamara byasaba kwirinda kubirebera mu rwego rwa gatigisimu (amahame ya dogme) asa n’ayerekana ko uko ibintu biri uyu munsi ariko byahoze, nkaho nta mateka yabayeho dore ko badakunda kuyavuga kuko byasa nko gutema igiti wicayeho.
Tubirebeye mu ndorerwamo y’amateka, dusanga Ubukirisitu butangira cyera, kuva igihe abitwa Shasous et Apirous(-1100 mbere ya Yezu) bateraga muri Canani bakazana imana yabo YAH, igahura n’iy’abanya Canani bikabyara Yahwe n’imana y’ingore yitwaga Ashera, bikaza kuvamo ibyitwa monolatrie (imana imwe nkuru mu zindi) ku gihe cyitwa réforme deutéronomique yakozwe n’Umwami Josias (-606-649), kugeza kw’ijyanwa bunyago i Babylone maze aba heubreux bagahura n’imyemerere ya mazidéisme na zoroastrisme bikabyara idini monothéiste ya kiyahudi (judhaisme) ibyo byose ni intangiriro y’ubukrisitu.
Wanareba ndetse n’imigani ya Dawudi na Salomon ku byitwa Umuryango watoranijwe n’Imana n’ubwami bwo kw’isi bw’ubwoko bw’Abayahudi ubanza nabyo ari intangiriro y’ubukirisitu, Igihe Platon yakoraga philosophie ngereki n’ibitekerezo bye nabyo ubisanga mu bukirisitu binyujijwe mw’itera rya Alexandre byaje kubyara itsinda ry’aba Héllenistes, ryaje kubyara amatsinda abiri ahanganye ya kiyahudi: abitwa abayahudi b’abahezanguni n’abayahudi héllenistes : nayo yavuyemo amatsinda ane makuru : Abafarizayo, aba saduccéens, aba esseniens n’aba zélotes.
Nyuma hakaza kuvuka Yezu w’umuyahudi mu murongo w’aba esseniens. Aho apfiriye Paulo w’umufarizayo akarusha abandi imbaraga, akabemeza umurongo w’itsinda ry’abatsimbaraye ku bya cyera bya Moussa nyamara ari nako yari afite imitekerereze hélleniste (philosophie grecque), umurongo we ukaza gutoranywa i NICEYA muri 325 ukaganza umurongo hélleniste wa Arius.
Nyamara uwo murongo ntiwatakaye burundu kuko waje kugarurwa na les pères de l’Eglise nka St Clément d’Alexandrie n’abandi nka Origène na St Augustin ku bijyanye na philosophie y’Abagiliki, bavuga ko Imana yahaye aba philosophes b’Abagiliki ubuhanga naho Abayahudi ikabaha amategeko mu byitwa Alliance de la philosophie (théologie chrétienne des religions), ubanza ibi byose byashyirwa mw’itangiza n’iherekeza ry’ikizaba ubukirisitu uyu munsi.
Muri rusange iyi misesengurire yatubashisha kuvuga ko idini rivuka mu matongo y’iryo risimbuye nyamara rikagumana umurage waryo wenda ritanabishaka.
Mugire Amahoro y’Imana
Ntagengwa Servil Omar
Werurwe 2022


