INKOMOKO Y’UBUKRISTU : Igice cya Kabiri

• Mu mwaka wa-586, igihugu cya Yudeya giterwa n’aba Babylone basenya Temple (Hekalu) ya Yeruzalemu maze batwara bunyago benshi mu baturage cyane abakomeye n’abahanga muri bo.

• Bageze muri Babylone, bahuye n’umuco wo kwemera Imana imwe yigishwaga n’idini ry’aba perse rya Mazdéisme na Zoroastrisme bayoboka ibyo bitekerezo ariko mu murongo wabo.

• Mu mwaka wa -550 Abaperse bigarurira ahitwa la Médie, la Lydie ifatwa muri -546, maze Babylone yose ifatwa muri -540, -539.

Icyitonderwa: Abaperse ni ubwoko bita indoeuropéen bamanutse mu Burayi bamanukira muri Iran, bakunze kwitiranywa n’abandi bitwa aba Medes, bakaba batandukanye n’abo bita apa semites b’abaturanyi babo (ubu byabaye Abayahudi n’Abarabu bituruka ku mwana wa Nowa witwa Sem ariko mbere habagamo n’abo muri Mezopotamiya na Syria n’ahandi).

• Bashinze impugu nini cyane y’abitwa Achéménides ivugwa ko ariyo mpugu (empire) nini yabayeho.

• Mu mwaka wa- 559-530 mbere ya J.C, uwitwa Cyrus II, arekura abari barajyanywe bunyago abohereza iwabo ni uko abayisirayeli bagarutse iwabo. Abemerera kongera kubaka Temple ya Yeruzalem yari yarashenywe na Nabuchodonosor II

• Kuva icyo gihe ibihugu bya Yudeya ya Yeruzalemu na Isiraheli ya Samariya bihinduka Intara y’Impugu y’Abeperse yitwa Yehoud Medinata. Ni kuva ubwo bahawe izina ry’Abayahudi (juifs) kuko mbere bitwaga abaheburayo (hebreux), kuva ubwo havuka Ubwoko bw’abayahudi bufite idini ya kiyahudi (peuple juif et la religion du judaïsme).

• Iyo Ntara Cyrus II ayishinga uwitwa Zorobabel wari umuhungu w’Umwami Jaochin.

• Ariko iryo huzwa ntiryakemuye amakimbirane yahozeho hagati y’abanya Yudeya n’abanya Samalia kuko no mw’iyubakwa rya Temple, ab’i Samariya bashyize iyabo ku musozi wa Garizim ihanganye n’iya Yerusalemu.

• Iki gihe kandi cyaranzwe n’itangira ry’ibyitwa diaspora y’abayahudi (gutangira gukwiragira mu mahanga)

• Muri iki gihe nibwo handitswe bwa mbere Igitabo cy’Itangiriro n’icy’Abalewi bimwe mu bigize ibitabo bitanu bya Mussa (Genèse et du Lévitique), n’iyinjizwa n’iyamamazwa ry’Imigani yo muri Mezomotamiya n’icyo twakwita ivuka ry’idini y’agakiza nyahudi (édification du mythe, naissance du Judaïsme messianique).

• Imbonerahamwe y’isoko ry’idini ya kiyahudi : Imigani (mythes) zo muri Mezopotamiya, idini ry’abaperse Mazdéisme hanyuma Zoroastrisme, ibangikanyamana (polythéisme) ryo muri Canaan ry’aba Apirou na Shassou n’imana yabo Yah, n’imigani y’iyimukamisiri. Ni uwo muzenguruko twavuga dutya : Mezopotamiya, Misiri, Canani, Samariya Yudeya, Babylone hanyuma Yudeya.

Icyitonderwa : Ni uko muri iyi nkundura y’ibitekerezo ndetse na politique, ibintu byose biyobowe n’abayuda ba Yudeya kuruta aba Isirayeli bo muri Samaria, byubatswe cyane n’Umwami JOSIAS, ibya Saul, Dawudi, Salomon n’ubwami buhujwe byose bikomoka muri Yudeya. Izi nzangano zarakomeje ndetse byinjira no mu mavanjiri kugeza ubwo ayo mavanjili agaragaza Yezu abuza abigishwa be kwinjira muri Samariya kubera ko ari abanzi (Mat 10 :5)

• Mu mwaka wa -331 uwitwa Alexandre le Grand, aturuka mu Gihugu cya Macédoine atera Impugu y’aba Perses iyobowe na Darius III mu ntambara y’ahitwa Gaugamèles, arahafata ategeka kuva muri 336-323 mbere ya J.C., muri -333 afata Fenisiya, -332 afata Tyr. Icyo gihe igihugu cya Samariya kirayoboka ndetse n’abaturage bacyo binjizwa mu ngabo za Alexandre, abo mu majyepfo muri Yudeya bakira ubutegetsi kuko bubakijije ingoyi y’Abaperse ariko ntibinjira mu ngabo (résistance) nabyo biba indi mpamvu y’amacakwinshi.
NI IKI GISHYA KIZANYWE N’UBUTEGETSI NDETSE NA CIVILISATION NSHYA MU KARERE?

Icya mbere: ni ukwigobotora ibitekerezo by’aba perse (domination perse).

Icya kabiri: Yinjije ibitekerezo bya Filozofiya y’abagiliki. Mwibuke ko icyo gihe hari isakara ry’aba philosophe bakuru b’abagiliki nabo bazimukanye mu Misiri (n’ubwo atari ko benshi babyemera ariko ba nyirabyo niko babyemera). Muri make filosofiya morale itangirana na Socrate (-435) (tuvanyemo filosofiya physique ya Thalès (-630-570) igakomeza na Platon na Aristote n’abandi.

Nibwo havutse itsinda ry’imitekerereze ryitwa aba Hellénistes bakomoka kw’ihuza rya filosofiya ngiliki n’ibitekerezo byo muri Isiraeli yose (ubwo yamaze kuba Israeyeli nyuma y’igikorwa cya Yakobo arwanye n’Imana: ikindi gitekerezo), urwo ruvange rwabyaye undi murongo w’imitekerereze uzagira ingaruka zikomeye mw’iyubakwa ry’ikizaba idini Yahudi-nkirisitu. Ariko nituvuga Isirayeli ntimukibagirwa wa muzenguruko uva Mezopotamiya (Babylone) ukazanyura Misiri no muri Yudeya : (Abraham anyura Misiri akabona kuza Canani, Yozefu ava iwabo akajya mu Misiri, Musa ajya gukura abanyaisraeli mu Misiri, Yezu, avutse ahungira mu Misiri ahunga Herodi nyamara yari yarapfuye etc..)

Ibi bitekerezo hellenistique byabyaye amakimbirane mashya aturutse ku bayahudi biyitaga aba gakondo y’umwimerere (traditionnels) n’abayudi bashya hellénisants bacengewe n’ibya filosofi kuko byose byagiraga ingaruka kw’isomwa n’isobanukirwa rya Tawurati. Abayahudi b’umwimerere bakavuga ko ibya Musa bigomba guhererekanwa mu mutwe naho aba hellénistes bakemera ko bigomba guhererekanwa byanditse.

UMURAGE W’INGOMA YA ALEXANDRE LE GRAND

Muri -321 Alexandre le Grand apfa adasize umusimbura wemewe, noneho abasilikare bakuru batangira kwigabanya Impugu ye dore ko yari imaze kwaguka. Tutiriwe tujya mu biganiro bizana amasezerano ya Triparadisos na diadogues kuko ari ibindi bitekerezo, turashaka kuvuga ku bijyanye n’Akarere katureba muri iyi nyandiko. Ni uko uwitwa Ptolémée yashinzwe Misiri, naho uwitwa Séleucos ashingwa Akarere ka Israyeli n’aho byegeranye ashinga Umurwa mukuru we i Antiokiya muri Syria. Uyu mujyi uzagira amateka n’ishingwa ry’Ubukristu bwitwa primitif cg bw’intangiriro.

Ubutegetsi bwa Séleucos bwemeye ishingwa ry’imyemerere itandukanye mu gihugu cy’Abayahudi no mu zindi Ntara maze birakaza bamwe mu Bayahudi batabona ubwisumbure bw’idini yabo kandi bo bumva ishingiye kuri ya mythe messianique y’Agakiza, y’Ubwoko bwatoranijwe, y’Ingoma y’Imana kw’isi iyobowe n’urubyaro rwa Daudi. Hagati aho abitwa aba Parthes batera Igihugu cye, abo mu Misiri ba Ptolémée nabo baratera, abo kwa Seleucos igihugu kibabana gito, noneho abayahudi bashaka umwihariko w’idini yabo dore ko kuri temple hari hasigaye hatangirwa ibitambo by’izindi mana, baboneraho barivumbagatanya. Bayobowe n’uwitwa Juda Maccabée, muri -163 bafata Yeruzalemu batagatifuza Temple bayirukanamo iby’andi madini. Byitwa révoltes des Maccabéens cg ingoma ya Hasmonéens. Kuva muri -110 bigenga burundu ku bwami bw’aba Séleucides .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *