Kubera ko iyi nkuru iri ndende twiyemeje kuyitangaza mu bice kugirango itarambira abasomyi. Twatekereje kwandika iyi nyandiko kugirango dufatanye n’imbaga y’Abemera kugerageza guhuza ibyo bemera n’amateka yabyo. Kuko burya buri dini ryose rigira urugendo, rigira inzira rinyuramo kugirango ribe uko rimeze mu gihe runaka.
Nyamara usanga kenshi ibyo abayoboke baba batabizi, bibaza k’uko rimeze icyo gihe ariko ryahoze. Nibyo ko umwemera adakeneye ibisobanuro kugirango yemere, kuko ngo kwemera ni ukwiyibagirwa, ukayoboka amahame bakugejejeho nta kuyavuguruza cyangwa kuyibazaho.
Twe rero muri iyi nyandiko twiyemeje kubyibazaho tunyuze mu nzira y’amateka kugirango duhuze ibyemerwa n’amateka yabyo turebe aho bihurira cyangwa se niba hari aho bitandukanira. Umugambi si ukwemeza cyangwa guhinyuza ibyemerwa, umugambi ni ukubara amateka uko ari.
Ubukristu nk’imwe mu madini makuru niba atari nayo ya mbere mu madini afite abayoboke benshi, ikwiye kumenyekana mu nyanja yagutse ishingiye k’uburyo yemerwa ariko ntibinatubuze kuyimenya m’uburyo yagiye yiyubaka kugeza magingo aya.
Mu kugerageza kwiga iki kibazo turifashisha abanditsi benshi dore ko banahari n’ubwo ibyo banditse bitamurikira buri gihe ibyemerwa. Muri bo twavuga nka : La théologie chrétienne des religions de Wilbert Gobbo ICMA 2017, la Transformation de Jésus de Pierre de la Salle 3 édition, Comment Jésus est devenu Dieu de Frédéric Lenoir éd Fayard, Religion comprendre les plus grands courants religieux qui ont marqué notre histoire de Jeremy Stangroom édit contre dire, Les mondes du sacré de Jacques Rifflet éd Mols, Tous les Dieux ne sont pas égaux de Jean Claude Barreau, Sous les pierres la Bible d’Estelle Villeneuve, éd Bayard, Naissance de la Bible, comment elle a été écrite de Thomas Romer, éd Lombart 2018, La Bible dévoilée de Israel Finkelstein et Neil Asher Silberman, les sacrifices humains antiques et le mythe christologique de Maniragaba Balibutsa, 1983, la chaine Arcana les mystères du monde : la bible face à l’histoire, émission Arte : Jésus après Jésus, l’Origine du Christianisme.
Birumvikana ko kugirango tubashe kumva neza ivuka ry’ubukristu, byaba byiza tubanje kureba ivuka ry’idini ya kiyahudi maze bikatuzana bikatugeza kw’ivuka ry’ubukristu dore ko ayo madini yombi ari inkurikirane kuko rimwe rihereza irindi.
Ariko n’ubwo inkomoko y’idini y’Ubuyahudi mu njyana yayo ivuga Imana imwe itangirana n’Ugutsindwa kw’Impugu ya Babiloni itsinzwe n’Abaperise, ntawakwirengagiza Abakurambere b’Ubwoko bwa Isiraheli bagaragara mbere y’iki gihe cy’Abaperise akaba ari nabo shingiro ry’ayo mateka y’Abayahudi mu rugendo rurerure rutangirira ku mukurambere Abrahamu kugeza nibura kuri Salomoni.
Abahanga mu by’inyigisho za gatigisimu, ayo mateka bayagabanyijemo ibice bitandatu
Igice cya mbere : Kuva kw’iremwa ry’Adamu na Eva kugeza ku mwuzure wa Nowa,
Igice cya kabiri : kuva kuri Nowa kugera kw’ivuka rya Abrahamu n’abahungu be Isak na Yakobo
Igice cya gatatu : Kuva kw’ivuka rya Abraham kugera mw’iyimuka Misiri (Yozefu)
Igice cya kane : Kuva kw’iyimuka Misiri (Mussa)kugeza kw’ivuka ry’Inzu y’Imana ya Temple ya Yeruzalemu (Dawudi na Salomoni)
Igice cya gatanu : kuva kw’iyubakwa rya Temple ya Yeruzalemu kugeza k’ukujyanwa bunyago I Babiloni
Igice cya gatandatu : Kuva kw’ihunguka kugeza kw’ibambwa rya Yezu
IMITERERE Y’IKIGANIRO:
1. Empire y’Aperse n’itsinda ry’aba hellénistique
2. Ubwami bw’aba Hasmonéens n’Ubutegetsi bw’Abaromani
3. Yezu w’i Nazareti: Intumwa y’Imana cyangwa Umwana w’Imana
4. Ubukristu bwa mbere cyangwa bugiciriritse (christianisme primitif)
5. Ivuka ry’idini y’Ubutegetsi bw’Abaromani
UBWAMI BW’ABAPERSE N’ITSINDA RY’ABA HELLÉNISTIQUE
• Itera ry’aba perse, Cyrus le grand
• Zorobabel na temple ya kabiri ya Yerusalemu
• Ivuka ry’idini ya kiyahudi
• Itera rya Alexandre le Grand
• Ubuhambare n’ihirima ry’aba Séleucides
Kugirango tubashe kwinjira neza mu mateka ya Isirayeli, ni byiza ko tumenya amateka nibura macye ya kariya karere (géopolitique). Igihugu cya Isirayeli gifite umurwa mukuru wa Samaria cyari mu majyaruguru, mu majyepfo yacyo hakaba igihugu cya Yudeya gifite umurwa mukuru wa Yeruzalemu, hamwe n’igihugu cy’abafenisiya n’abafilisitiya bari ku nkombe ya Mediterane bari bibumbiye mu cyitwa Igihugu cya Canani.
Ibyo bihugu bisa n’Impanga nyamara bitumvikana, byagize amahirwe cyangwa ibyago byo gutura mu masangano y’ibihangange bihora bitsinsurana maze Isirayeli ihinduka isibaniro ry’ibyo bihangane. Mu majyaruguru hari ubwami bw’Aba Assyrien, mu majyepfo hari Mezopotamiya (Sumeri n’Abakadiyat) inyuma yabo hakaba Abaperse, hakurya ya Mediterane hakaba Egiputa (Misiri ya none). Amateka ya Isirayeli yaranzwe cyane n’ihangana ry’ibyo bihangange kuko ari nkayo nzira byanyuragamo.
Urukurikirane rw’amateka (kwiyibutsa amataliki kimomo)
• Mu mwaka wa-722 Abansyria batera barasenya, batwara abantu bunyago kuko ariko byagendaga k’uwatsinzwe wese
• Mu mwaka wa-640-609 : uwitwa Umwami Josias, ukomoka muri Yudeya yigarurira cya gihugu, ndetse abasha no guhindura amatekegeko amwe y’idini kuko yabashije gusenya amasanamu y’Imana zari muri ako Karere nk’imana Baal, imana y’ingore yitwa Ashera maze yimika imana Yehova ariko ihatse izindi, mu byitwa monolâtrie.
N.B. Nibutse ko kugeza ubu nta Mana imwe yihariye izwi mu bayahudi, ndetse nta n’idini ya kiyahudi irabaho. Iri vugurura ryiswe: réforme deutéronomiste
• Mu mwaka wa -609, umwami Josias yarashyekewe atera abanyamisiri mu rugamba rw’ahitwa Megiddo arahagwa. Iyicwa rye ryabaye ikintu gikomeye, maze biza kwitiriwa ibyitwa akaga ko mu bihe bya nyuma (Amegido: apocalypse).


