Inkumi iri mu byishimo by’imyaka 28 imaze irwaye SIDA

Doreen Moraa Moracha, umukobwa w’inkumi wo mu gihugu cya Kenya, yishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko amaze abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ni urugamba rutoroshye kubana na kiriya cyorezo, ibyatumye Doreen yishimira imyaka 28 amaze abana na kiriya cyorezo nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook.

Abinyujije kuri urwo rubuga yagize ati: “Kuva mu 1992 (umwaka navutsemo) mbana na Virusi itera SIDA, mfata ARV (Imiti igabanya ubukana) kuva muri 2005. Nipimishije kandi nisuzumisha ku myaka 8 y’amavuko, hashize imyaka 20, ndi mukuru kurusha SIDA. Ndi amateka meza.”

Ku bwa Doreen, kuba amaze imyaka 28 y’amavuko abana na kiriya cyorezo yavukanye, bimugira mukuru kukirusha.

Ati: “Imyaka 28 ishize, umuryango wa Moracha wagize amahirwe yo kwibaruka umukobwa witwa Doreen Moraa Moracha. Nyuma yimyaka umunani, bamusanganye virusi itera SIDA. Nta ARV yariho icyo gihe kandi nta cyizere cyo kubaho yari afite kugeza uyu munsi yujuje imyaka 28. Nishimiye kubaho kuko ndi mukuru kuruta SIDA. Isabukuru nziza kuri njye.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Icyorezo cya Sida UNUSIDA, yerekana ko kuva muri 2015 miliyoni 3,5 z’abaturage banduye virusi itera SIDA ku Isi, mu gihe abahitanwe n’icyo cyorezo babarirwa muri 820,000.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *