FOREIGN-MINISTER

Intambara ikomeje gututumba hagati ya Ethiopia na Eritrea

Ethiopia yongeye gushinja Eritrea kwigarurira ubutaka bwayo no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ivuga ko ibi bikorwa ari ukuvogera ubusugire bwayo nk’uko bigaragara mu itbaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Gedion Timothewos, mu ibaruwa igenewe mugenzi we wa Eritrea, Osman Saleh Mohammed, havugwamo ko Ingabo za Eritrea zimaze igihe ku butaka bwa Ethiopia, kandi ko bagiye baha ubufasha bw’ibikoresho imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ethiopia.

Addis Ababa ivuga ko ibiheruka kuba, birimo ibyo isobanura nko kwiyongera k’urujya n’uruza rw’ingabo n’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’inyeshyamba mu bice biri hafi y’umupaka, ari ibikorwa by’ubushotoranyi birenze urugero, yongeraho ko imaze igihe isaba ko kuvogera ubusugire bw’igihugu byakosorwa.

Iyo baruwa ivuga ko Ethiopia yasabye ku mugaragaro ko Ingabo za Eritrea zahita ziva ku butaka bwayo kandi bagahagarika ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro.

Hagati aho ariko, Ethiopia ivuga ko yiteguye ibiganiro ndetse no gushaka igisubizo cy’iki kibazo n’ibindi bireba inyungu z’ibihugu byombi, birimo ibibazo by’amazi no kugera ku nyanja, binyuze mu nzira ya dipolomasi.

Eritrea yamaganye ibirego nk’ibyo mu minsi ishize

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Eritrea, Yemane Gebremeskel, yavuze ko ubuyobozi bwa Ethiopia bwashimye mbere Ingabo za Eritreaa mu gihe cy’intambara, iheruka n’umutwe wa TPLF, ariko ubu bukaba buri kuyishinja ibinyoma kugira ngo buhe impamvu amakimbirane ashobora kuvuka ashingiye ku gushaka “kugera ku nyanja”.

Eritrea ntiyigeze isubiza ku mugaragaro iyo baruwa yavuzwe haruguru yo ku itariki ya 7 Gashyantare.

Umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye uba gatebe gatoki mu bihe bitandukanye kuva intambara yo ku mipaka yo mu 1998 kugeza mu 2000 yarangira, aho gushinjanya ndetse n’ibibazo by’umutekano ku mipaka byakomeje kugaragara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *