Intambara Inkotanyi zarwanye na FAR ya Juvenal Habyarimana yatumye Amerika ibyungukiramo- Col. J.Hogard

Umusirikare w’ umufaransa, Col. Jacques Hogard wigeze kuyobora amatsinda 3 muri “Operation Turquoise ” yemeza ko Leta Zunze za Amerika zimaze kubabazwa cyane no kubona u Bufaransa bugira imbaraga mu Karere k’ Ibiyaga Bigali, zahise zifata ingamba z’ uburyo zakwigizayo iki gihugu.

Hogard yishingikiriza ahanini ibikubiye mu nyandiko ya The Guardian “America’s secret role in the Rwandan genocide” yibazaga impamvu Abafaransa bashinjwa kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi n’ Abanyamerika bari barateguye kuzateza ibibazo mu Biyaga bigali ku nyungu zabo.

Aha Col. Jacques Hogard agaruka ahanini mu myaka ya za 1990, yerekana uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwibanda ku Karere k’ Ibiyaga Bigali ku bw’ impamvu za gisirikare n’ ubukungu.

Umutungo kamere ushingiye ku mabuye y’ agaciro nka coltan , uranate, izahabu , tungstène, béryl, umuringa, feza,… ni bimwe mu byatumye Umunyamerika yongera gutekereza aka Karere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyo byose rero nibyo byatumye Amerika yifuza kugenzura aka karere bitewe n’ uko ngo yari izi neza ubutunzi bwo muri Katanga, Kivu zose n’intara zihana ibimbi n’ u Rwanda ndetse Uganda.

Amerika yateganyaga ko imaze kubona aya mabuye y’ agaciro bizayorohera kujya iyacisha ku byambu bya Dar- Es Salaam na Mombassa bityo bikagera ku nganda zayo ziri muri Isirayeli ndetse no mu Bwongereza.

Col. Hogard asanga rero , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitari kugera kuri ibi byose itarabanza kwikiza Leta ya Gen. Juvenal Habyarimana kuko yari munsi y’ amategeko y’ u Bufaransa.

Ati « Intambara FPR/Inkotanyi yarwanye na FAR ya Habyarimana yatumye Amerika ibyungukiramo, nta nubwo nshidikanya ko USA yafashije Inkontanyi kimwe n’ ukuntu u Bufaransa bushobora kuba bwarafashaga Habyarimana ku mugaragaro ».

N’ ubwo Col. Hogard atagaragaza ko Gen.Juvenal Habyarimana yari afitanye imikoranire ya hafi cyane n’ u Bufaransa cyane cyane mu bya gisirikare (amasomo n’ imyitozo, gutanga intwaro n’ ibikoresho bitandukanye) ntanashidikanya, anavuga ko Perezida Paul Kagame yize muri ‘à‰cole de guerre de Fort Leavenworth’ i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Intambara y’ u Rwanda kuva 1990- 1994, yabaye iyo gushakisha inzira yo kwinjira muri Congo-Kinshasa yahoze ari Zaà¯re kuko umunyamerika yashakaga kwigizayo Mobutu”.

Abanyamerika nibo bari barafashije Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga kujya ku butegetsi ariko bari baramuzinutswe kubera y’ uko yari atangiye kubima amatwi.

Abanyamerika, Abafaransa ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange bakomeje barebera jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse na nyuma yaho bakomeza bitana ba mwana, ibi bikaba bigaragaza ko ibihugu by’ibihangange biba bifite inyungu bwite biharanira zidafitiye ba nyiri ubwite akamaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Niyo mpamvu muri iyi nyandiko Col. Jacques Hogard agaragaza kubogama kuko yakoze mu Rwanda muri operasiyo Turquoise nk’intumwa y’igihugu cyu Bufaransa, atitaye ku bantu bahigwaga banicwa, na nyuma y’aho aho kugirango agaragaze ukuri ku byo yabonye mu Rwanda muri jenoside, ashaka kwerekana uburyo Amerika yafashije FPR/Inkotanyi gufata igihugu, anahishira uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa nk’umusirikare mukuru wari ufite n’ijambo.

Col. Jacques Hogard ni umuntu ki ?

Ni uwa 18 ku rutonde rwashyizwe hanze na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) rw’ abasirikare bakuru 22 b’ u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, Col. Jacques Hogard niwe wari uyoboye ingabo z’ u Bufaransa zari muri Operation Turquoise i Cyangugu.

Mu byo u Rwanda rumushinja hari kuba yarategetse ingabo guhohotera no kwicisha Abatutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi.

Iyi nkambi ya Nyarushishi yari irinzwe n’ Abafaransa yabereyemo ubwicanyi kugeza naho Interahamwe zafataga ku ngufu Abatutsi bari barahahungiye bavuye impande zose z’ igihugu.

Iyo izi mpunzi z’ Abatutsi zageragezaga kujya gushakisha ibyo kurya zahitaga zicwa n’ Interahamwe mu maso y’ ingabo zari zoyobowe na Col.Jacques Hogard.

Ku mbaraga, Interahamwe zagemuriraga ingabo z’ abafaransa abagore n’ abakobwa b’ Abatutsi bagafatwa ku ngufu kuri Stade Kamarampaka.

Kuva ku itariki 17 Ukoboza 2005, i Paris, Col. Jacques Hogard yatangije urubuga rwatangazaga inkuru zipfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko ruzagufungwa mur 2007.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *